in ,

Nyuma yo gukora indirimbo ya Rayon Sport yakunzwe na benshi, Denys afatanyije na chorale Saint Paul bakoze indi ndirimbo idasanzwe

Abahanzi nyarwanda bakomeje gutera imbere muri muzika muri rusange gusa umuhanzi Nizeyimana Nyituriki Denys we akomeje kugaragaza impano idasanzwe nk’uko bitangazwa na benshi nyuma yo kumva indirimbo ivuga ibigwi ikipe ya Rayon Sport yakoranye na chorale Saint Paul ikorera ubutumwa bwayo muri paruwasi saint Jean Bosco iherereye ku Kicukiro. Nyuma y’iyi ndirimbo ivuga ibigwi ikipe ya Rayon Sport, umuhanzi Denys afatanyije na chorale Saint Paul bongeye bakora mu nganzo maze bashyira ahagaragara indi ndirimbo iri mu njyana abenshi bita classique nayo yitezweho kuzanyura abatari bake bitewe nuko yakozwe.

Umuhanzi Denys wafatanyije na chorale Saint Paul mu ndirimbo yabo nshya bise ‘Rwanda horana ibyiza’

Iyi ndirimbo yahawe umutwe Rwanda horana ibyiza  irimo amagambo meza arata ibyiza bitatse U Rwanda, amagambo akangurira abanyamahanga gusura U Rwanda, amagambo akangurira abanyarwanda gusisigasira ibyiza twagezeho, akangurira urubyiruko kumva ko arirwo Rwanda rw’ejo no gukoresha impano zarwo ngo igihugu cyacu kirusheho kuzagira ejo hazaza heza cyane. Isoza yifuriza U Rwanda guhorana ibyiza, guhora ku isonga mu kwesa imihigo, gushinga imizi mu mahanga no kubahunda ibyiza, guhorana intwali, intore izirusha intambwe no guhorana Imana. Iyo wumvise ubuhanga iyi ndirimbo yakoranywe ndetse n’amajwi adasanzwe ya chorale St Paul yayiririmbye wumva uburyohe budasanzwe mu matwi ndetse amarangamutima akagufata.  Iyi ndirimbo yakozwe na producer Hervis (Hervebeats) ukorera mu nzu itunganya umuziki izwi nka capital records.

Denys ari kumwe na bamwe mu baririmbyi ba chorale Saint Paul ikorera ubutumwa bwayo muri paruwasi Saint Jean Bosco iri ku Kicukiro
Bamwe mu baririmbyi ba chorale Saint Paul

Nkuko Denys yabitangarije YEGOB mu kiganiro kigufi twagiranye yatubwiye ko we na chorale Saint Paul barimo gutegura igitaramo kidasanzwe kizaba tariki ya 09 Ukuboza 2018 kikazabera ku Kicukiro mu nzu mberabyombi ya paruwasi guhera saa kumi n’imwe nigice. Iki gitaramo kikaba kizacurangwamo ndetse kikanaririmbwamo indirimbo zitandukanye bityo akaba akangurira abanyarwanda bose kuzakitabira.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Ostrich Rumasha yashyize ahagaragara indirimbo ye nshya yise ‘Igitero cy’Amateka’ – YUMVE

Rwanda horana ibyiza by Denys & Chorale St Paul