in

Nyuma yo gufungurwa, Prince Kid yashyize ukuri kose hanze

Prince Kid wari umaze amezi asaga 7 afunzwe ashinjwa ibyaha birimo icyo gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina,yagizwe umwere uyu munsi,Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rutegeka ko ahita arekurwa.

Akigera hanze yagize ati “Amezi 7 n’ayo kumenya uko ukuri kumeze n’umwanya wo gushimira inzego z’Ubutabera z’u Rwanda na leta y’u Rwanda kuba yarazishizeho ariko nanone mboneraho umwanya wo gushimira Perezida wa Repubulika kuko ubwo benshi bari batekereje, baciye iteko ko ibintu byarangiye we nubwo yababajwe n’ibyabaye nk’umuntu ushyira uburenganzira bw’umwana w’umukobwa imbere,mu bushishozi bwe,mu bunararibonye bwe,asoza avuga ko ubutabera bwakora akazi kabwo.Ndamushimira cyane.”

Abajijwe niba imyaka 16 yasabiwe n’Ubushinjacyaha itari imuteye ubwoba,yagize ati “Biba biteye ubwoba nibyo ariko iyo wizera igihugu cyawe,iyo wizera ubutabera bw’igihugu cyawe,akoba kazamo ariko ukumva ko ubutabera buzakora.”

Abajijwe impamvu yasabaga kenshi ko rubanza rwe rushyirwa mu ruhame,yavuze ko yari yizeye ukuri.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Video; Abasore b’inkorokoro babyinnye bambaye ubusa ubugabo bwabo buri hanze induru ziravuga

Joeboy yahakanye ibyo gukorana indirimbo na Davis D byibajijweho nabenshi