in

Nyuma y’imyaka 36 umupira Maradona yatsindishije ikiganza wagurishijwe akayabo

Umupira Diego Maradona yatsindishije ikiganza mu mikino y’igikombe cy’Isi cyabereye muri Mexice mu 1986 ubwo Argentina yakinaga n’u Bwongereza, wagurishijwe asaga miliyona 4 z’amadorari nyuma y’imyaka 36 ubitswe n’umusifuzi.


Ali Bin Nasser ukomoka muri Tunisia, ni we wari umusifuzi wo hagati mu mukino wa ¼ cy’irangiza ubwo u Bwongereza bwakinaga na Arigentina mu mikino Mexice yari yakiriye.

Ku munota wa 51 uyu musifuzi yaje gutakaza umuvuduko w’umukino ku mupira wasanze Maradona uturutse mu kibuga hagati, nawe awukurikira ashaka kuwutanga Peter Shilton wari umuzamu w’u Bwongereza icyo gihe, ariko Maradona asimbutse akozaho akaboko umupira uruhukira mu izamu umusifuzi ntiyamenya uko byagenze.

Nyuma y’iki gitego havutse imvururu zitagize icyo zitanga kuko igitego cyagumye kwemerwa n’ubwo Abongereza bakomeje gutaka bavuga ko umupira Maradona yawutsindishije akaboko.

Ikiganza cya Maradona cyaje kwita ‘Ikiganza cy’Imana’

Nyuma y’uyu mukino, Ali Bin Nasser yatahanye uyu mupira arawubika kugera aho ejobundi yahisemo kuwushyira ku isoko.

Ali watekerezaga ko ari cyo gihe ngo uyu mupira awushyikirize Isi, akimara kuwushyira hanze, wahise ugurishwa muri Graham Budd Actions amafaranga agera kuri miliyoni 2 n’igice z’amadorari.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ku mugoroba wo kuwa Gatatu ibiza byahitanye abantu bagera kuri 4 abandi 4 barakomereka

Ngiyi ifoto y’amateka ya Jimmy Gatete benshi batabonye