in

Ku mugoroba wo kuwa Gatatu ibiza byahitanye abantu bagera kuri 4 abandi 4 barakomereka

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu imvura nyinshi yaraye iguye hirya no hino mu gihugu hiyongereyeho inkongi y’umuriro yafashe inzu mu Karere ka Huye byose byahitanye ubuzima bw’abantu bane, abandi bane barakomereka

Yari imvura nyinshi yaraye iguye mu bice bigiye bitandukanye by’u Rwanda, aho yahitanye ubuzima bw’abantu 3 mu Mujyi wa Kigali

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutubazi, (MINEMA) yetangaje ko iyo mvura nyinshi yahitanye ubuzima bw’abantu batatu bo mu mujyi wa Kigali, mu turere twa Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge.

Si ibyo gusa, mu wa Kigali yasenye ibikorwaremezo birimo inzu 5, isenya ikiraro ndetse inka ikubitwa n’inkuba irapfa mu Karere ka Gicumbi ndetse n’imiyoboro y’amashanyarazi irangirika hirya no hino.

MINEMA yatangaje ko mu Karere ka Huye hari inzu yafashwe n’inkongi y’umuriro yaguyemo umuntu umwe, abandi babiri bagakomereka ndetse iyi nzu nayo ikangirika

MINEMA kandi yongeye kwibutsa abantu ubutumwa bugira buti “Abantu barakangurirwa kwitwararika, bagashishoza mbere yo kwambuka imigezi n’ibiraro no kwirinda kunyura mu mazi menshi cyangwa afite umuvuduko ukabije.”

Isaba abantu kwirinda kugama munsi y’ibiti, kwirinda kujya mu mvura kureka amazi, gucomeka ibyuma byose bikoresha amashanyarazi, kuzirika ibisenge by’amazu, gufata amazi y’imvura ava ku bisenge hakoreshe uburyo bwabugenewe no gusibura inzira z’amazi.

Umujyi wa Kigali nawo ukaba wongeye gusaba abaturage bawo kwimuka ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, kwirinda gutwara ibinyabiziga mu mvura nyinshi, kwirinda kujugunya imyanda mu miyoboro y’amazi no muri za ruhurura no gutangira amakuru ku gihe ku cyateza ingorane cyose muri ibi bihe by’imvura nyinshi.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere Meteo Rwanda, hashize iminsi kiburiye abantu ko hagati ya tariki 11 na 20 Ugushyingo ko hazagwa imvura nyinshi hirya no hino mu gihugu, uturere twa Musanze, Nyaruguru, Nyamagabe, Burera na Gicumbi nitwo tuzagwamo imvura nyinshi kurusha ahandi.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iterambere rikomeje kwimakazwa mu ngeri zose, dore umubare w’abana bamaze kuvuka mu Rwanda hakoreshejwe ikoranabuhanga ryo guhuza intanga

Nyuma y’imyaka 36 umupira Maradona yatsindishije ikiganza wagurishijwe akayabo