in

Ngiyi ifoto y’amateka ya Jimmy Gatete benshi batabonye

Mu mwaka wa 2004 nibwo habaye amateka ku Mukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi Jimmy Gatete ubwo hakinwaga igikombe cy’Africa.

Amavubi yari yaserutse yambaye imyenda y’umweru dede harimo akabara k’umukara mu ijosi, ni mu mukino wabereye kuri Nakivubo War Memorial Stadium.

Imyenda ya Jimmy Gatete yaje kwanduzwa ubwo havukaga imvururu bakamukubita ikintu mu mutwe agasohoka avirirana ndetse benshi bakeka ko atari bunagaruke, yasabye abaganga gukora ibishoboka byose agasubira mu kibuga.

Imyenda y’umweru yari yivanze n’amaraso, Jimmy Gatete yasubiye mu kibuga avuga ko amaraso ye atamenekeye ubusa, byaje kumuhira maze atsindira u Rwanda igitego 1-0.

Iyi ikaba ari yo foto y’amateka ushobora kuba utarabonye y’uyu mukinnyi bamwe bitaga Imana y’ibitego.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma y’imyaka 36 umupira Maradona yatsindishije ikiganza wagurishijwe akayabo

AS Kigali itangiye gutsikira mu rugendo rwo gushaka igikombe yateguye Inama ikomeye, dore ibiri kumurongo w’ibyigwa