in ,

Nyuma y’ibyishimo by’igikombe Real Madrid itakaje umukinnyi wayo ukomeye ku buryo butunguranye

real-madrid players angry

Nyuma y’ibyishimo bidasanzwe  byo kunyagira ikipe ya Juventus ibitego 4-1 ku mukino wanyuma wa Uefa Champions League, ikipe ya Real Madrid ikimara kwishimira icyo gikombe cya 12 cy’iri rushanwa, yahise itangira gutanga impapuro zemerera myugariro wayo Képler Laveran Lima Ferreira uzwi nka Pepe kwerekeze mu ikipe ya Paris Saint Germain.

Image result for pepe footballer

Amakuru dukesha ikinyamakuru Marca aravuga ko ikipe ya PSG yamaze kwemerera uyu munya Porutigali Pepe w’imyaka 34 amasezerano y’imyaka ibiri mu gihe cyose ikipe ya Real Madrid itazamwongerera amasezerano, kuko uyu musore amasezerano ye ari burangirane n’uku kwezi kwa gatandatu. Uyu musore akaba atazagurwa amafaranga na make bitewe nirangira ry’amasezerano ye. Gusa aka agomba kubanza kwumvikana n’ikipe ya Real Madrid kuko mu nkuru zacu ziheruka twabamenyesheje ko uyu musore yatangaje ko atifuza kuva muri iyi kipe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Isomere impamvu itangaje yatumye ikipe ya FC Barcelona yishimira ko mukeba atwara Champions League

Dore amafoto agaragaza ibihe bidasanzwe by’urukundo rwa Miss Aurore na Egide