in

Nyuma ya Knowless, Queen Cha na Ariel Wayz, undi muhanzikazi w’uburanga budasanzwe yagaragaye ari gufana Rayon Sports ku buryo bukomeye (AMAFOTO)

Umuhanzikazi Babo ukunzwe n’abagabo benshi mu Rwanda, yagaragaye yaje gushyigikira ikipe ya Rayon Sports ku mukino yatsinzemo Gasogi United ibitego bibiri kuri kimwe.

Uyu muhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo Go Low yakoranye na The Ben, na Yoghurt yakoranye na Bruce Melodie, na we ni umwe mu bahanzikazi bihebeye ikipe ya Rayon Sports.

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023, nibwo umuhanzikazi Babo yari muri Stade ya Bugesera ubwo Rayon Sports yakinaga na Gasogi United.

Uyu muhanzikazi yagiye ahaguruka akishimira ibitego bibiri Rayon Sports yatsindiwe na rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Cameroon, Essomba Leandre Willy Onana.

Uretse Babo, abandi bahanzikazi barimo Butera Knowless, Queen Cha na Ariel Wayz basanzwe ari abakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko ikipe ya Rayon Sports.

Umuhanzikazi Babo yari yaje gushyigikira ikipe ya Rayon Sports

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo umupfumu Salongo yakoze ku mukino Rayon Sports yatsinzemo Gasogi United byatumye benshi bacika ururondogoro

Ngoma: ubundi bwaniko bw’ibigori bwagwiriye abantu benshi