in

Nyina wa Cristiano Ronaldo yavugiye umuhungu we

Nyina wa Cristiano Ronaldo, Dolores Aveiro yahakanye amakuru avuga y’uko ibintu bitameze neza hagati y’umuhungu we ndetse n’umukunzi we Georgina Rodriguez ko bashobora no gutandukana.

Mu kwezi gushize nibwo ibinyamakuru byo muri Espagne na Portugal byatangaje ko umubano w’uyu rutahizamu ukomoka muri Portugal ukinira Al Nassr n’umukunzi we utameze neza ndetse ko bashobora no gutandukana.

Byavugaga ko ikintu kinini bapfa ni uko Georgina Rodriguez asesagura amafaranga menshi mu ihahiro muri Saudi Arabia.

Nyuma y’iminsi mike aba bombi baje kubihakana babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko urukundo rwabo rumeze neza.

Ubwo nyina wa Cristiano, Dolores Aveiro w’imyaka 68 yari yitabiriye umuhango wo gufungura iduka muri Madeira aho atuye yavuze ko ibyo byose ari ibinyoma.

Ati “byose ni ibinyoma. Abakundana bose barashwana, gusa ibyanditswe byose ni ibinyoma.”

Andi makuru avuga ko uyu muryango utishimye muri Saudi Arabia aho Cristiano akina ndetse amakuru avuga ko uyu rutahizamu yifuza gutandukana n’iyi kipe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Biratangaje: Wema Sepetu yatangaje uburyo yanyweye amaraso ya Diamond Platunmz na we akanywa aye

Imikino yarabuze! Abasore bashyize imitwe hagati y’amaguru y’abakobwa banywa ibintu byari yo (VIDEWO)