in

Nyamirambo-Nyarugenge:habereye impanuka ikomeye umunyonzi ameneka agatuza, uangirika n’ibindi bice by’umubiri

Nyamirambo-Nyarugenge:habereye impanuka ikomeye umunyonzi ameneka agatuza.

Mu murenge wa Nyamirambo , Akarere ka Nyarugenge habereye impanuka ikomeye y’umunyonzi wagongewe mu ikorosi rya Kivugiza.

BTN Tv dukesha iy’inkuru ivuga ko iy’impanuka yabaye kuwa gatanu tariki 2 Ukuboza 2022, aho umunyanzi wamanukaga yerekeza Rwarutabura ,mu muhanda uhagana mu miduha ,yagonganye n’imodoka yazamukaga igana i Nyamirambo agahita yangirika bikomeye .

Abaturage babonye iy’impanuka bavuga ko ,uyu muhanda atari ubwa mbere ubereyemo impanuka ukurikije uburyo ikorosi ryawo rimeze ,ndetse ariko kandi uyu munyonzi we bikaba byatewe no kuba yasanze uyu muhanda wamenetsemo amavuta akaba ariyo ashobora kuba yamunyereje akisanga yagonganye n’iyo modoka.

Uyu munyonzi yangiritse bikabije ,kuburyo ngo amenyo ye ,yangiritse bikomeye ,agatuza kakaba ngo kavunitse ndetse n’amaguru akaba yangiritse.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Shaddy Boo yasaze arasizora ngo ashaka nimero ya Kanye West watandukanye na Kim Kardashian

Umunyarwandakazi ari mu gahinda kenshi kubera umuhungu we w’imyaka 21 wabaye umusinzi