in

Nyagatare: Umufurere arakekwaho gusambanya umunyeshuri w’umuhungu.

Mu karere ka Nyagatare haravugwa inkuru y’umufurere ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri (Animateur) ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17.

Uyu mufurere w’imyaka 36 yatawe muri yombi ku wa 11 Mutarama 2022, mu gihe icyaha akurikiranyweho bikekwa ko yagikoze mu mpera z’umwaka ushize tariki 27 Ukuboza 2021.

Ibi byabereye mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, Akagari ka Nyagatare, Umudugudu wa Nyagatare ya II.

Igihe yatangaje ko umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko iperereza ry’ibanze ryerekana ko uyu “umufurere hari impamvu zifatika zigaragaza ko yahohoteye uyu mwana mu bihe bitandukanye harimo na tariki ya 27 Ukuboza 2021.”

Yakomeje ati “Uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyagatare mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.’’

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibintu ukwiye kugendera kure niba wifuza gukora ukiteza imbere.

Amafoto Mama Cyangwe yashyize kuri instagram yatumye abasore barabya indimi