in

NdababayeNdababaye YEGOKOYEGOKO NdabikunzeNdabikunze

Nyabugogo :Ubuhamya bukomeye bw’umwana w’umukobwa ufite imyaka 17 wabyariye ku muhanda ndetse ahandurira na Sida

Uyu mwana wemeze ko amaze imyaka ine yibera mu muhanda, arara ku nyubako y’Amashyirahamwe i Nyabugogo .

Yavuze ko yavuye iwabo ahunze amakimbirane yahoraga hagati y’ababyeyi ajya mu Mujyi wa Kigali gushaka akazi ko mu rugo.

Akigera i Kigali ngo yakoze akazi ko mu rugo amezi atatu bahita bamwirukana kubera ko atari agashoboye, atangira kurara mu muhanda uko.

Ati “Nakoreye abantu hanyuma banyirukana batampembye nibwo nagiye Nyabugogo mpura n’abandi bana b’abakobwa baba mu muhanda bambwira ko ntacyo nzaba turajyana ntangira ubwo buzima gutyo.”

Yemeza ko nyuma y’iminsi ibiri gusa arara mu muhanda abasore bahuje ubuzima bahise bamufata ku ngufu bamutera Sida n’inda.

Ati “Baramfashe ari babiri bantera inda barananyanduza ubu mfite ubwandu ariko umwana ni muzima.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo guterwa inda yabayeho nabi ku buryo hari n’ubwo yicuruzaga atwite, akanasambana adakoresheje agakingirizo kugira ngo abone amafaranga menshi.

Ati “Hari ubwo hazaga umugabo akanjyana iwe akampa amazi nkakaraba neza narangiza tukabikora yasoza ibyo akora akampa ayanjye akansubiza ku muhanda kandi muri icyo gihe n’iyo yansabaga ko dukora nta gakingirizo narabyemeraga kugirano ampe menshi ntitaye ngo ndamwanduza.”

Uyu mwana w’umukobwa avuga ko adashobora kubara inshuro yafashwe ku ngufu kuko hari n’ubwo ku munsi yafatwaga inshuro zirenze ebyiri. Ubuzima bwo kwicuruza ngo yaburetse inda ye imaze kugaragara.

Yavuze ko aticuruzaga kuko abikunze, ahubwo yabikoraga kugira ngo azabone amafaranga yo kuzagura ibikoresho by’umwana azibaruka.

Uyu mwana w’umukobwa, yemeza ko ababazwa cyane n’uko abasore bamufashe ku ngufu bakanamutera Sida yababuriye irengero nyuma y’uko ababwiye ko yatwaye inda.

Kugeza ubu ngo aha ngo ahangayikishwa n’uko umwana we atazamenya se no kuba iwabo batakwemera kongera kumwakira kubera uburyo yatwaye inda imburagihe.

Mu buzima abayeho buri munsi agorwa cyane no kubona icyo kurya ndetse akemeza ko ari bimwe mu bituma adafata neza imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera Sida kuko iyo ayinyweye atariye imugiraho ingaruka.

Src:igihe

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikanzu igaragaza ibibero bya Miss Irasubiza Alliance yazamuye amarangamutima y’abiganjemo igitsinagabo(AMAFOTO)

Dore Uko wagarura telefone yawe yibwe