in

“Nubwo yabigize ibanga Munyakazi agiye kubaka Arena ye” ibanga rya Bruce Melodie rigiye hanze reba igishushanyo mbonera cya Arena ye agiye kubaka(amafoto)

“Nubwo yabigize ibanga Munyakazi agiye kubaka Arena ye” ibanga rya Bruce Melodie Fatakumavuta arishyize hanze yerekana n’igishushanyo mbonera.

Yifashishije Televiziyo ye ikorera kuri YouTube yitwa 3D tv Fatakumavuta avuze umushinga wose uko wateguwe na Bruce Melodie ndetse na Manager we Coach Gael, uwo mushinga rero ntawundi ni ukubaka Arena ariko ntoya[Mini Arena].

Ibi Fatakumavuta abitangaza yavuze ko uyu mushinga wakomeje kugirwa ubwiru kandi ndetse yavuze ko bitari bubashimishe kubona abishyize hanze batarabyumvikanyeho.

Iki gikorwa remezo bivugwa ko kizubakwa hejuru y’inzu yubucuruzi izwi nka CHIK iri mu mujyi kuko nkuko bizwi hejuru y’iyinzu hari ikibuga kinini ndetse cyajyaga gikorerwaho n’ibitaramo.

Icyo nicyo gishushanyo mbonera urebeye inyuma

Bimwe mu bintu bizaba bikubiye muri iyi Arena [Mini Arena] ni ikibuga cya Tennis, Resitora, aho bakorera ibiganiro imbonankubone hari n’abafana ndetse n’ibindi byinshi.

Iki ni igishushanyo mbenera cya resitora I aba irimo uko izaba iteye

Ibi Fatakumavuta abitangaza yavuze ko n’umujyi wa Kigali ubizi ndetse ko uyu mushinga watangiye gushyirwa mu nyigo vuba aha uzamurikirwa abanyarwanda.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru mashya k’urukundo rwa The Ben na Pamela rwajemo agatotsi

Kimisagara:Umwuzure watwaye umumotari uramwica, gusa yabanje kwirwanaho(soma neza witonze)