Imvura yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ugushyingo 2022, yatwaye umumotari arapfa, ni nyuma yo gushaka kuramira moto umuvu wari utembanye.
Ubwo imvura yagwaga, uyu mumotari yugamye mu ihema riri ku isoko rya Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.
Imvura yaje kubyara amazi menshi agera aho yari yaparitse moto arayitembana ava aho yari yugamye ajya kuramira moyo ye na we aramutembana arapfa.
Uwo mumotari umurambo watwawe ku bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.