in

Ntwari Fiacre uheruka gukora ibitangaza mu Amavubi yamaze kumvikana n’ikipe yo muri Morocco

Umuzamu wa mbere w’ikipe ya AS Kigali n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Ntwari Fiacre yamaze kumvikana n’ikipe ya SC Chabab Mohammédia ibarizwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu gihugu cya Morocco.

Uyu muzamu w’imyaka 24 y’amavuko aheruka kwitwara neza mu mikino ibiri Amavubi yahuyemo na Benin mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2024 kizabera muri Cote D’Ivoire, amakipe atandukanye akaba yarahise atangarira ubuhanga bwe budasanzwe.

Amakuru yizewe dukesha Radio 10 ni uko Ntwari Fiacre yamaze kumvikana n’ikipe ya SC Chabab Mohammédia iri ku mwanya wa 10 muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Morocco, iyi kipe ikaba yiteguye kumutangaho umurengera w’amafaranga ikamwegukana.

Ntwari Fiacre yakuriye mu ikipe ya APR FC nyuma aza kuzamuka mu ikipe nkuru ariko ntabwo yayitinzemo kuko umutoza Mohammed Adil Erradi batigeze bumvikana bituma ajya muri Marines FC aho yayivuyemo ajya muri AS Kigali akibarizwamo kugeza ku mpera z’umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya amakipe 7 Rugaju Reagan yihebeye ku Isi

Rutahizamu wifuzwa n’ikipe y’igihugu Amavubi afite amahirwe yo gukina mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza