in

Ntimukabeshyere abakobwa ntago bakunda amafaranga! Dore impamvu ituma abasore bafite amafaranga bakundwa kurusha abatayafite 

Ubusanzwe abantu b’igitsina gore bazwiho gukunda amafaranga cyane, nibyo koko bashobora kuba bayakunda ariko n’abahungu barayakunda kuko hari n’abayakunda kurusha abakobwa.

Burya akenshi iyo abantu babona umukobwa akundana n’umuhungu w’umukire batangira kujya bavuga ngo yamukurikiyeho amafaranga.

Nanone iyo umusore afite amafaranga agakundwa n’abantu benshi bavuga ko bamukurikiraho amafaranga, gusa akenshi siko biba bimeze.

Impamvu umusore ufite amafaranga akundwa cyane nuko aba yigirira ikizere(confidence) , ikizere nicyo kintu gituma umuntu yisanzura mu bantu bose kandi iyo wisanzura urakundwa kuko uba ufite inshuti nyinshi.

Amafaranga azana ikizere bigatuma umuntu avugisha abandi atikandagira bigatuma yunguka inshuti nyinshi zishobora no ku muviramo umukunzi.

Kandi n’ubusanzwe abantu bakunda umuntu wigirira ikizere.

Impamvu umusore w’umukene adakundwa cyane nuko akenshi ntakizere aba yifitiye, ahora yikandagira, atekereza ko nta muntu wamuvugisha kubera nta mafaranga afite n’ibindi.

Gusa uzarebe niyo umusore yaba ari umukene ariko yigirira ikizere, akaba yavugisha abantu atikandagira, nawe yakundwa kandi sigacye abasore baba bakunzwe n’abantu kandi nta mafaranga bagira, ibyo byose biterwa no kwigirira ikizere.

 

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Cyamenyekanye: Menya icyatumye rurangiranwa Zinedine Zidane akubita umutwe Matterz mu gikombe cy’Isi

Cyaraboze: Umukobwa ufite igitsina kivamo inyo kubera uburwayi akomeje kubabaza abatari bake (AMASHUSHO)