in

“Ntibivuze gutwara Bibiliya” Miss Muheto Divine yasubije abibaza icyo azagenderaho ahitamo umusore bazabana

Mu kiganiro Miss Nshuti Divine Muheto aherutse kugirana na Radio 10 yabajijwe ibibazo bitandukanye, gusa ku bijyanye no gushaka umugabo, Miss Divine yavuze ko adateganya gushaka vuba.

Ubwo yabazwaga icyo yagenderagaho ahitamo umusore bazabana, yagize ati “Iyo uhuye ni umuntu wa nyawe birikora, ntabwo navuga ngo conditions ni izi ariko uhuye n’umuntu wawe ibintu byose birikora.”

Ndetse kandi abajijwe uko yakwitwara mu gihe abahungu babiri baba baje kumutereta bombi bakamusaba ko babana, gusa umwe akaba asenga, undi akaba adasenga.

Miss Muheto adatindiganyije yagize ati “Iyo uhuye n’umuntu ari we wawe ari we muzabana uhita ubimenya, gusa njye mpisemo, nahitamo umuntu uzi Imana.”

Yakomeje agira ati “Gusenga ntabwo bivuze kujya mu materaniro ntabwo bivuze guterana buri munsi, ntibivuze gutwara bibiliya ariko njye nahitamo umuntu uzi Imana.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Lady Gaga yatandukanye n’umukunzi we  

Mana kora kata zawe ubibumvishe: Rocky yubitse umutwe atera isengesho rikiri gusetsa abaribonye ubwo yasabaga Imana ikintu gikomeye kuri we (Videwo)