in

Ntibisanzwe: Intanga z’abantu zirimo kugura akayabo muri Kenya.

Imwe muri sosiyete zikora ubu bucuruzi muri Kenya ni iyitwa LaFemme Healthcare Clinic, yatangiye ubu bucuruzi abantu batabyumva neza, ndetse bamwe mu bagurishaga intanga kuri iryo vuriro bagendaga bakwirakwiza amakuru atariyo, abakiliya baragabanuka.

Nyuma nibwo Umuyobozi waryo, Dr George Thuo, yigiriye inama yo gutanga itangazo ryamamaza ku bitangazamakuru. Yagize ati“Twakiriye ibitekerezo by’abantu 4.700. Ibyinshi byari ibidutuka bivuye mu banya-Kenya.”

Nubwo hari benshi bababwiye amagambo abaca intege, abakiliya bagiye biyongera ndetse umuyobozi w’iri vuriro ashimangira ko hari imiryango myinshi ikeneye abana, kandi kugira ngo ibabone bisaba ko hari abemera gutanga intanga zabo.

Muri Kenya ubucuruzi bw’intanga buri mu butanga amafaranga menshi, kuko umugore cyangwa umukobwa utanze igi rye yishyurwa amashilingi ya Kenya hagati ya 30.000 na 50.000 [Ibihumbi 280 Frw – ibihumbi 460 Frw], mu gihe agacupa gato karimo intanga ngabo kagura amashilingi ya Kenya hagati ya 3.000 na 10.000 [27.000 Frw-90.000 Frw], gusa iyo afite imico myiza ibiciro birazamuka intanga ze akazigurisha hagati y’ibihumbi 25 na 30 by’amashilingi ya Kenya.

Utanga intanga muri iki gihugu agomba kuba ari umuntu uri hagati y’imyaka 18 na 25 kubera ko muri iyi myaka ari bwo intanga ziba ari nyinshi kandi zujuje ubuziranenge.

Bagomba kuba nta ndwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina barwaye, batarabaswe n’ibiyobyabwenge, batarengeje ibiro hagendewe ku burere n’imyaka yabo, ndetse batarafunzwe na rimwe.

Ugiye gutanga intanga abanza gukorerwa isuzuma kwa muganga kugira ngo barebe ko nta kibazo cyerekeranye n’ubuzima afite.

Amavuriro agurisha izi ntanga, aba afite igitabo cyanditsemo imyirondoro yose y’uwifuza gutanga intanga, harimo idini asengeramo, ubwoko bwe, uburebure, ibiro, ibara ry’ijisho rye, iry’umusatsi we, ubwoko bw’amaraso, icyo akora ndetse n’amashuri yize. Bamwe haba hariho n’amafoto yabo.

Dr Wanjiru Ndegwa-Njuguna, umuganga uvura indwara z’abagore n’abakorwa mu ivuriro ritanga izi serivisi ryitwa Footsteps to Fertility, yavuze ko umukiliya aza akareba muri icyo gitabo agahitamo umuntu yifuza ko yamuha intanga, kuko zitangwa kuri komande.

Gusa uyu muganga yavuze ko iyo babonye umuntu mwiza cyane cyangwa ugira umutima mwiza, ufite igipimo cy’ubwenge kiri hejuru cyangwa ufite ubwenge runaka bwihariye, kandi wifuza gutanga intanga bahita bazigura batiriwe bategereza ko hari uza gutanga komande, kuko baba bazi ko mu bya mbere abakiliya bifuza ari abantu beza cyangwa abafite ubwenge bwinshi.

Uretse ibyo kugura no kugurisha intanga, aya mavuriro kandi atanga serivisi zo gukura intanga ngore mu bagore cyangwa abakobwa bari hagati y’imyaka 25 na 35, bakazibika ahantu zitazangirika, ku buryo n’iyo yarenza imyaka runaka yagenwe ngo abyare, aba ashobora kujya kuzizana zigakorwamo umwana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibintu bitangaje wamenya ku nkoko idasanzwe ishobora kugura miliyoni 5 z’Amanyarwanda.

Umugabo ufite abana 151 yaciye ibintu ubwo yatangazaga ko yifuza kuzabyara abana igihumbi.