in

“Namureze rwose si ibanga” Fatakumavuta wigize umuvumbuzi ibyo yavumbuye bigiye kumuca umutwe, yajyanywe muri RIB

Sengabo Jean Bosco uzwi ku mazina nka Fatakumavuta mw’itangazamakuru yongeye kuregwa muri RIB nyuma y’aho yari yararezwe na  Alliah Cool.

Noopja yahishuye ko yamaze kurega Fatakumavuta, nubwo atigeze avuga impamvu nyamukuru yatumye amujyana muri RIB.

Noopja uherutse kwerekana umubabaro yagize awutewe no kubura umuvandimwe we Kinyoni, yahamirije iby’amakuru avuga ko Fatakumvatu yamureze ’’Yego namujyanye muri RIB’’.

Ibyo byabaye nyuma yaho Fatakumavuta yateguje abakunzi be Operation yise “Transfer kabiri” nyuma ayiherekeresha ubutumwa bugira buti “Nopja ari gushinja Element kwica Kinyoni”.

Nyuma y’ubwo butumwa Noopja nawe yagiye ahandikirwa ubutumwa, anyomoza ubwo Fatakumavuta yari amaze kwandika agira ati “Fatakumavuta ukeneye gufata umwanya ukajya utekereza ku byo utangaza mbere kuko hari ibyakugwa nabi”.

“Wowe undusha impuhwe kuri Element? Wigeze wumva mvugamo uwo mwana? Mwagiye mureka gukwirakwiza ibihuha? Wa mugabo we, gabanya kubeshya ntacyo mpfa n’uwo mwana rwose.’’

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Muzabareke bagende bose! Abafana ba Real Madrid bakomeje kutanyurwa n’umusaruro w’ikipe yabo

Amashusho y’umugore wari wivuganye undi mugore yasanganye n’umugabo we bari gusambana