in

Nta kurya iminwa, Mwiseneza Josiane avuze ku bibera muri Miss Rwanda no ku majwi ya Prince Kid ari kumwe na Miss Muheto yagiye hanze(video)

Mu gihe hamaze igihe havugwa byinshi mu irushanwa rya Miss Rwanda ahanini bishingiye kuri ruswa y’igitsina yanatumye Ishimwe Dieudonne (Prince Kid) usanzwe ari umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup itegura irushanwa rya Miss Rwanda atabwa muri yombi, Miss Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba rya Miss Popularity 2019 nawe yagize ibyo avuga ku bibera muri iri rushanwa.

Mu kiganiro yagiranye n’imwe muri televiziyo zikorera kuri YouTube, Mwiseneza Josiane yabajijwe ku bibera muri Miss Rwanda nk’umwe mu bakobwa bitabiriye iri rushanwa maze asubiza mu magambo agira ati “Biriya bintu rero na mbere barabivugaga, bakabivuga nubu barabivuga ndetse byarushijeho… buriya mukobwa wese aba afite experience, mbona banavuga ko imyaka 2 ishize ariyo byavyuzwemo, mbona twebwe season yacu ya 2019 ntabwo byigeze bibamo kuko twabaga turi busy cyane… ibyo bintu rero niba byaranabaye twebwe ntabwo twabonye”.

Ku bijyanye n’amajwi ya Prince Kid ari kumwe na Miss Muheto Divine yagiye hanze, Mwiseneza Josiane yagize ati “Ariya majwi njyewe nka Josiane nyumva ntabwo nabikunze na gato…..”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Harmonize yatawe muri yombi kubera impamvu ikomeye

Breaking News: Abanyamakuru bazavamo abazasimbura Taifa na Axel bamenyekanye