in

Nshobozwabyosenumukiza na Salima Mukansanga bageneye ubutumwa urubyiruko muri icyi gihe cyo kwibuka

Salima Mukansanga, umusifuzikazi mpuzamahanga mu mupira w’amaguru ,na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson usanzwe ukinira ikipe ya APR Basketball Club bageneye ubutumwa urubyiruko muri icyi gihe hibukwa ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abanyarwanda n’Isi muri rusange batangiye iminsi ijana yo kwibuka inzirakarengana z’Abatutsi barenga miliyoni imwe bapfuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abantu batandukanye bagiye bagenera ubutumwa abanyarwanda bugamije kubakomeza muri ibi bihe bitoroshye.

Ubutumwa bwa Salima Mukansanga

Salima Mukansanga na Nshobozwabyosenumukiza bageneye ubutumwa urubyiruko, bubafasha gukomera muri ibi bihe
Salima Mukansanga kuri Twitter yagize ati:”
Mu gihe Twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu byukuri ni igihe gikwiye cyo gutekereza ku bwimbitse bw’inzangano zasenye kandi zizana icyi gihugu mu mwijima. Ni inshingano zacu nk’urubyiruko rw’u Rwanda kubaka u Rwanda rutarangwamo Jenoside”.

Nshobozwabyosenumukiza nawe agira ati” Banyarwanda rubyiruko namwe bakunzi b’imukino wa Basketball. Muri ibi bihe hikomeye twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi dukomeze dushyire hamwe. Twibuke Twiyubaka, duharanire ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi”.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ya Arsenal yifatanyije n’u Rwanda kwibuka Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994(Amashusho)

Haruna Niyonzima yageneye ubutumwa aba siporotifu bose muri iki gihe cyo kwibuka abazize jenocide yakorewe abatutsi mu 1994