in

“No mu rupfu nzagukunda” Amagambo ya Marie Claire Ropio asezera kuri Christian Atsu wari umugabo we

Marie Claire Ropio, umugore wa Christian Atsu yatangaje amagambo y’agahinda yatewe n’urupfu rw’uwahoze ari umugabo we.
Uyu munsi kuwa Gatanu i Accra muri Ghana nibwo habaye unuhango wo gusezera bwa nyuma Christian Atsu wishwe n’umutingito wibasiye Turkey mu kwezi kwa Kabiri.

Marie Claire Ropio byari byananiye kwihangana

Ni ibikorwa byari bimaze igihe kingana n’ibyumweru bibiri, aho byaranzwe no kuzirikana ubuzima ndetse n’ibikorwa yakoze ubwo yaragihumeka umwuka w’abazima.
Ubwo uyu munsi kuwa Gatanu hasozwaga ibyo bikorwa ndetse bagashyingura na Atsu. Abantu batandukanye bafashe ijambo harimo abayobozi , abakinnyi ndetse n’abo mu muryago wa Atsu.

Mu bafashe ijambo harimo na Marie Claire Ropio wabaye umugore wa Atsu bakabyarana abana batatu.
Ubwo Claire yafataga ijambo mu marira menshi yavuze uburyo Atsu yamubereye umugabo mwiza ko ndetse azakomeza kumukunda.

Claire yagize ati ” Mu buzima nzagukunda mukunzi, no mu rupfu nzagukunda. Ntugiye wenyine , igice cyange cy’umubiri kijyanye nawe. Inseko yawe n’urukundo nzahora ndubona mu bana bacu”.

Marie Claire Ropio ubwo yarakirikumwe na Christian Atsu

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Videwo ya weekend: Umuherwekazi Zari Hassan w’imyaka 42 yagaragaye azunguza ikibuno nk’inkumi y’imyaka 20

Wasanga utarayareba! Amafoto y’umunyarwandakazi CyCy Beauty yahuje urugwiro n’umuhanzi ugezweho cyane muri Nigeria