in

Nigeria : Akanyamuneza karamurenze akina n’inoti police amaboko iyambika ipingu

Umugabo ukomoka mu gihugu cya Nigeria usanzwe umenyerewe cyane ku mbuga nkoranyambaga unzwi kw’izina rya Pascal Okechukwu akurikiranweho gukoresha amafranga ya Banki nabi.

Uyu mugabo wagejejwe imbere y’ubushinjacyaha ku munsi wo ku wa gatatu akurikiranweho icyaha cyo gusuzugura nkana ibirango by’igihugu kuko yashijwaga ko ubwo yari mu birori i lagos yakandagiriyeyo hasi inoti y’amafranga ibihumbi bitanu ‘5000″ bya ma (naira) akoreshwa muri Nigeria ariko we akabihakana.

Urukiko rushinzwe kuburanisha ibirego birebana n’ubukungu n’imari muri Nigeria (EFCC) rwamaganye iki gikorwa ruvuga ko uyu mugabo agomba guhanwa icyi cyaha si Pascal Okechukwu gusa ujyanwe imbere yuru rukiko wenyine ashinjwa gukoresha nabi amafranga ya Banki ya Nigeria kuko abarimo umukinnyi wa filime Oluwadarasimi Omoseyin ndetse na Bobrisky bahamijwe icyi cyaha bagakatirwa igifungu cy’amezi 6.

Pascal Okechukwu kugirango abe arekuwe byagateganyo yatanze agera kuri miliyoni 10 z’amafaranga ya ma Naira akaba angana na ($ 8,600; £ 6,970).

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imboga aba ari amazi n’udushyimbo 2 ! Ibiryo abanyeshuri barya ku ishuri biri gutera benshi impungenge -videwo

Amakuru atari meza kuri rutahizamu Bimenyimana Bonfils Caleb wakanyujijeho muri Rayon Sports