in

Niba uri umusore ntuzigere ushakana n’inkumi yitwara gutya.

Niba uri umusore ushikamye kandi wifuza kurushinga, aba bakobwa bateye gutya ,ntuzigere wifuza kubagira abagore kuko nta n’umwe wavamo umugore mwiza ukubereye.

1.Akunda guhinduka cyane

Umukobwa ukunda kwisanisha n’iminsi, uyu mukobwa ni mubi cyane. Mbese uba usanga areba ibigezweho, ashaka amakanzu meza ahenze,…Umukobwa ugukunda azagukundira uwo uri we, ntabwo azagukunda kubera ko wambara nk’umukire, azagukundira umuhate ushyiramo n’uburyo umukunda. Niba ubona uwo mukobwa atangiye kuzana ibintu byinshi, ni cyo gihe cyawe cyo kumusezerera.

2.Umukobwa utekereza ko afite amafaranga / Ari umukire

Umukobwa utekereza ko afite amafaranga aragorana kandi iteka aba yiyumva ndetse nawe urabizi ko bigorana kubana n’umugore wumva ko akurenze. Uyu mukobwa rero azajya yumva yagufatira buri mwanzuro kubera ko atekereza ko ntacyo ushoboye kwishyura. Uyu mukobwa nta na kimwe azagufasha mu mubano wanyu, rero niba ubishoboye mugendere kure.

3.Umukobwa ugendera cyane ku nama za nyina [Mummy’s Muppet]

Umukobwa ujya kubwira nyina buri kantu kabaye hagati yanyu mu rugo cyangwa mu rukundo rwanyu, uwo ntacyo yakumarira. Asaba nyina inama no ku tuntu tworoshye kuba yakwikemurira.

4.Umukobwa udakurikirana ibintu

Umukobwa udakurikirana ibintu, ahubwo ugasanga ari umwirasi, mugendere kure uwo ntacyo azakugezaho niba ushaka kubaka ibintu byawe. Uyu mukobwa ntacyo yakwikorera ubwe kuko ni umunebwe. Uyu mukobwa ntabwo yakubaka umubano mwiza cyangwa ngo akomeze urugo. Twese tuzi ko gukora ari byo bizana amafaranga, ariko uyu mukobwa we azi ko amafaranga ava mu mufuka w’umugabo gusa.

5.Umukobwa udasaba imbabazi/Umukobwa usaba imbabazi bigoranye

Uyu mukobwa yakubabaza kugeza ubwo nawe wiyanze. Umukobwa ugorwa no gusaba imbabazi kabone n’ubwo yaba ari mu makosa mugendere kure. Umukobwa ugira amarangamutima iteka amwemeza ko ari mukuri, mugendere kure. Umukobwa ni umwemera amakosa kabone n’ubwo yaba atari we unayafite.

6.Umukobwa ufuha cyane

Gufuha ni ibintu bisanzwe, ariko natwe twanditse ngo ‘ufuha cyane’. Umukobwa ufuha birengeje urugero uwo ntacyo ari cyo kuri wowe kuko yazakubabaza cyane. Uyu mukobwa akenshi yajya azana ibintu by’ahahise akabikwibutsa kandi wowe utekereza ko byarangiye. Kuri wowe rero nk’umugabo fata umwanzuro umusezere hakiri kare.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa mwana wigana Fuadi na Gicumbi barahuye harashya koko| Ibyishimo byamurenze

Yashatse kwifata amashusho arimo kwiyahura, ibyamubayeho si iby’ i Rwanda.