in ,

Niba ugira impumuro mbi mu kanwa ,tangira wihate aya mafunguro

Kunuka mu kanwa biterwa n’impamvu nyinshi zinyuranye, harimo kutoza amenyo neza, uburwayi bwo mu kanwa bunyuranye, kunywa itabi, ifuke y’inzoga, imiti imwe n’imwe n’izindi mpamvu zinyuranye. Hari n’ibyo urya bituma mu kanwa hagira impumuro yihariye nka tungurusumu.

Ngubu ubwoko 5 bw’amafunguro bwagufasha guhumura neza mu kanwa.

1.Amazi

N’ubwo ariyo tuvuze bwa nyuma nyamara kandi kubura amazi mu mubiri nabyo biri mu bishobora gutera impumuro mbi mu kanwa. Mu gihe wumye mu kanwa, kumywa amazi bizakora akazi nk’ako amacandwe yagakoze.

Ni byiza rero kunywa amazi menshi ashoboka, bijyanye n’ibiro ufite dore ko uretse kurwanya impumuro mbi anafasha mu gusohora imyanda mu mubiri.

2.Shikareti

Utuntu twose ufata dutuma mu kanwa hahora amacandwe, tuzwiho kugabanya impumuro mbi. Shikareti ariko nziza ni izitarimo isukari nyinshi kuko iyo harimo isukari bivura impumuro mbi ariko bikangiza amenyo. Inziza ni izirimo cinnamon cyangwa mint. Zimwe uhekenya ukumva akantu kameze nk’akazamuka mu gihanga (orbit z’ubururu nirwo rugero). Uretse kurwanya impumuro mbi kandi biranayirinda.

3.Icyayi

Ibinyabutabire binyuranye nka polyphenols dusanga mu cyayi bifasha mu kwirukana impumuro mbi. Ubwa mbere kuko icyayi kibuza bagiteri zitera impumuro mbi kororoka; bwa kabiri kuko bibuza izitapfuye kugira icyo zikora mu kanwa. Hano ibyiza ni icyayi gisanzwe ari cyo kizwi nka black tea. Iki cyayi kandi kirwanya kwangirika kw’amenyo. Gusa wibuke ko caffeine nyinshi itera kumagara mu kanwa no kuma iminwa, rero ntukanywe cyinshi.

4.Imbuto cyangwa imboga zikunjagurika

Nyuma yo kurya, iyo utogeje amenyo hari ibiryo bifata ku menyo no ku ishinya, bishobora gutera impumuro mbi. Niba rero utari bubashe koza amenyo nyuma yo kurya, wenda uri ku rugendo cyangwa uriye muri resitora, nyuma yo kurya gira icyo uhekenya nka pome, karoti, uko bikuba ku menyo bizakuraho bya biryo byafasheho ni uko impumuro mbi iveho.

5.Ibikomoka ku mata

Akenshi iyo umaze kurya ibiryo birimo za aside zinyuranye ni byiza kurenzaho kimwe mu bikomoka ku mata nka yawurute cyangwa cheese. Ibi biragenda bikarwanya za aside zari gutuma ugira impumuro mbi mu kanwa. Ndetse kuko bimwe mu bikomoka ku mata biba byongewemo vitamin D, kandi ni nziza ku buzima bwo mu kanwa. Kurya yawurute 2 ku munsi bigabanya igipimo cya hydrogen sulfide, izwiho gutera impumuro mbi mu kanwa.

Niba rero wajyaga ugira ikibazo cyo kugira impumuro mbi mu kanwa, gerageza ibi tuvuze ruguru urebe ko watandukana no kugira impumuro mbi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore yataye ubwenge nyuma yo kuryamana n’aba slay queen babiri icyarimwe ashaka kubemeza

Miss Naomie asozanyije umwaka n’umukunzi we ibyishimo nibyishi