in

Ngororero: Uburaya buri gutuma abagore badakozwa ibyo gutera akabariro ahubwo bagahitamo kurara bambaye amakabutura

Mu murenge wa Matyazo n’uwa Ngororero mu karere ka Ngororero haravugwa inkuru y’abasanzwe bakora umwuga w’uburaya bakomeje gutwara abagabo b’abandi bagore babashukishije inyuma z’akabenzi ndetse n’inzoga zipfundikiye.

Ni amakuru dukesha Tv1 aho abagore bo mu miringe ya Matyazo na Ngororero bavuga ko abagabo babo bakomeje kujya mu buraya bashutswe n’abakora uburaya, doreko bavuga ko abo bakobwa iyo babonye umugabo ufite amafaranga ahita bamugurira akabenzi n’inzoga zipfundikiye ubundi bikarangira bamwegukanye.

Gusa abagabo bo batangaza ko impamvu bajya gushaka indaya ari uko abagore babo barara bambaye amakabutura bityo bigatuma batabasha gukora inshingano zo gutera akabariro.

Abagore bo bavuga ko impamvu barara bambaye amakabutura ari uko abagabo babo batajya babahahira bityo rero bikaba ariyo mpamvu badakora inshingano zo kubaka urugo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru umuyobozi w’akarere wungirije imibereho myiza Benjamin yemeye ko icyo kibazo gihari maze avuga ko babifashijwemo n’abahoze bakora uburaya baburetse maze bajye kwigisha abasanzwe babukora.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru meza ku bantu bifuza kwegukana akayabo Ariel Wayz yashyize hanze ku ndirimbo ye “You should know”(videwo)

Umusore umwe n’abakobwa batandatu bashinjwe kwangiriza imyanya y’ibanga ya mugenzi wabo bahawe imbabazi