in

Ngororero: inkuba yakubise umugore wari uryamanye n’umugabo we ahasiga ubuzima

Mu murenge wa Sovu wo mu Karere ka Ngororero haravugwa inkuru ibabaje aho inkuba yakubise umugore wari uryamye ari kumwe n’umugabo we n’abana ariko bo bakarokoka.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 11 Ukwakira 2022 ubwo imvura nyinshi yagwaga muri aka gace gakunze kurangwamo inkuba nyinshi.

Uwahaye amakuru YEGOB yatangaje ko inkuba yakubise uyu mugore wahise witaba Imana gusa umugabo we n’abana babo bari kumwe mu buriri bumwe , ntibagire icyo baba.

Ngororero ni akarere kagizwe n’imisozi miremire cyane aho mu bice bimwe na bimwe bikunze kwibasirwa cyane n’inkuba.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru yihutirwa ku banyeshuri bose biga bacumbikirwa

Kamonyi: Inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi y’umuriro maze irashya irakongoka