in

Ngiyi impamvu ikomeye ukwiye kwirinda koza ururimi rwawe mu gihe uroza amenyo

Abantu batandukanye usanga bafite akamenyero ko koza ururimi mu gihe boza amenyo gusa abahanga bavuga ko ari amakosa akomeye.

Inzobere zemeza ko ari ikosa n’ubwo ari umuco umaze gukwirakwira ariko ukaba atari mwiza ku mikorere y’ururimi.

Inzobere mu buvuzi bw’amenyo mu gihugu cy’Ubufaransa ziteraniye mu nama y’ihuriro ry’abavura amenyo muri icyo gihugu, zemeza ko atari byiza gukoresha uburoso bw’amenyo woza ururimi kugira ngo ukureho za bagiteri kugira ngo ukomeze kugira impumuro nziza.

Izo nzobere zitangaza ko uwo muco wakwirakwijwe na bamwe mu bamamaza ibikorwa byayo byo gusukura amenyo no mu kanwa. Impamvu ngo ari ikosa ni uko ururimi ubwarwo rwikorera isuku rubinyujije mu macandwe tumira, nibura inshuro hagati y’igihumbi n’ibihumbi bibiri ku munsi.

Gusukura uririmi buri munsi ukoresheje uburoso bw’amenyo bishobora kurwangiza, rugahungabanya bagiteri zifitiye akamaro igogora [altérer sa surface et perturber l’équilibre des bonnes bactéries qui colonisent notre tube digestif] nk’uko bisobanurwa na Sophie-Myriam Dridi , inzobere mu buvuzi bw’amenyo mu bitaro byo mu Mujyi wa Nice mu Bufaransa.

Ururimi rwacu ruriho amagana y’amabagiteri ariko zose siko ziturukaho uburwayi, ahubwo inyinshi zidufasha mu igogora ry’ibiryo, mu gukora za vitamine ndetse no kuturinda bagiteri zituruka hanze.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Serge Nkurunziza
Serge Nkurunziza
1 year ago

Merci beaucoup,jewe ntavyo narinzi naje nakoresha uburoso bw,amenyo mugusukura neza ururimi

Rayon Sports iri mu byishimo bikomeye nyuma y’uko ikipe ikunda kubagora yongeye guhura n’ikibazo giteye ubwoba

Umunwa ku wundi: Umuhanzi Diamond platnumz yeruye yereka Zuchu urukundo ku isabukuru y’amavuko ye (video)