in

NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE YEGOKOYEGOKO

Ngiyi impamvu buri wese ategetswe kurara yambaye ubusa.

Kurara umuntu yambaye imyenda si byiza nko kurara umuntu yambaye uko yavutse, kuko bituma umuntu asinzira neza kandi umubiri we ukagira ubushyuhe bukwiriye, ndetse n’ibinure bikagabanuka umubiri ukabugwa neza.

Dore ibyiza byo kurara umuntu yambaye uko yavutse

1.Kurara umuntu atambaye bituma umubiri ugira ubushyuhe bwa ngombwa

Abantu batandukanye bibwira ko kuryama bambaye ari byo bituma umubiri ushyuha, ariko umubiri urwanya ubushyuhe iyo umuntu atambaye. Amaraso agatembera neza mu mubiri. Imyenda yo kurarana nk’amapinjama, amasogisi hamwe n’ibyo bambara mu biganza, bibuza amaraso gutembera neza mu mubiri, igihe umuntu aryamye.

2.Bituma umuntu ahorana itoto

Kuryama wambaye cyangwa wabanje guhura n’ubushyuhe bwinshi, bituma umubiri utarekura umusemburo wa melanine hamwe n’umusemburo utuma umuntu akura, akaba ari nayo misemburo y’ibanze ibuza umubiri kudasaza. Iyo ubushyuhe bugabanutse mu mubiri.

Kubera ko umuntu yaryamye atambaye ya misemburo irarekurwa bigatuma uruhu ruhorana itoto. Bituma kandi umubiri ukora umusemburo witwa “endorphine” utuma umuntu akira indwara mu buryo bworoshye. Ikindi kandi kurara umuntu atambaye bituma imisemburo y’abagore ikorwa cyane.

3.Bigabanya ibinure bitari ngombwa mu mubiri

Kurara umuntu yambaye uko yavutse, bituma ibinure bigabanuka mu mubiri kandi umubiri ukaruhuka neza. Umubiri ukoresha imbaraga kugira ngo ushyuhe bityo bigatuma utakaza ibinure.

4.Bigabanya ibyago byo kwandura indwara zimwe na zimwe

Ibice bikunda gutota, hamwe no mu myanya y’ibanga, hakenera umwuka wo hanze, ubushyuhe butewe no kurara umuntu yambaye bituma udukoko twororoka, bityo udukoko twanduza tukavuka umuntu akaba yakwandura uburwayi ku buryo bworoshye.

5.Byongera ubushake bw’akabariro ku bashakanye

Kurarana kw’abashakanye bombi batambaye bituma barushaho kwiyumvanamo kandi bikongera n’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibikubiye mu masezerano ya Adil na Simba Fc

Abasifuzi bazasifura umupira w’Amavubi na Senegal bagiye hanze.