in

Ngibi ibyo ukwiye gukora niba ushaka ko umukunzi wawe akwizera

Mu buzima biragora gutakarizwa icyizere ngo wongere ukigarurirwe, no mu rukundo ni ko bimeze kuko icyizere ni ikintu cy’ibanze gifasha mu kubaka urukundo rugakomera kuko nta n’umwe uba wigisha undi dore ko usanga abamaranye igihe bakundana baba baramaze kuba umwe ku buryo banabwira umwe ko uwo bakundana yakoze ikosa runaka ariko ntabihe agaciro

Biba byiza iyo ukundanye n’umuntu ukwizera n’ubwo biva kure kugira ngo akwizere gusa ugomba kwibuka ko icyizere giharanirwa. Kuba mukundana ntibivuze ko mwizerana, niba wifuza ko umukunzi wawe akwizera byimazeyo ukwiye gukora ibi bintu:

  1. Kubwizanya ukuri:

Burya mu rukundo habaho ibintu byinshi byatuma rurushaho kwiyongera
rero no kubwizanya ukuri biri muri bimwe mu byagufasha mu rukundo. Tangira ubwize ukuri umukunzi wawe kuri buri kimwe cyose ku buryo anakugenzuye yazajya asanga ibyo wamubwiye ari ukuri.

  1. Kumukunda:

Uzamukunde kandi ubimwereke ureke bya bindi bajya bavuga ngo iyo
ukunze umuntu ukabimwereka aragusuzugura cyangwa ashobora guhita
agutendeka, ibyo ntaho bihuriye ushobora kumukunda ukabimwereka ndetse
bigatuma nawe yirekura wese kuko aba abona ko nta buryarya bukurimo.

  1. Kutamutendeka:

Bakunze kuvuga ngo gutendeka ni byiza ariko njye siko mbyumva,
ushobora gutendeka umuntu kandi yagukundaga ugasanga arabimenye, icyizere
kigahita gishira cyangwa mugahita mutandukana kandi yagukundaga
by’ukuri wawundi wamutendekagaho ugasanga we ntagukunda.

  1. Kumwitaho:

Burya kwita ku mukunzi wawe ni byiza kandi ntabwo bisaba ibintu
byinshi, niba aguhamagaye ukamwitaba kandi umuvugisha neza icyo
akubajije ukamusubiza witonze kandi umubwiza ukuri, ukamuha impano
umutunguye niyo yaba ari nto burya iramushimisha kandi ukazajya umenya
uko yiriwe n’uko yaramutse mbese ukamuha umwanya mu buzima bwawe
ukongeraho no kumwereka inshuti zawe kuko bimwereka ko uterwa ishema
nawe.

  1. Kutivumbura:

Kwivumbura ni ikintu kibi cyane mu buzima busanzwe bwa buri munsi
noneho iyo uhora wivumbura cyangwa wirakaza ku mukunzi wawe ikibaye
cyose ukarakara nawe arabirambirwa kandi nawe akakurambirwa vuba.
Ikizima watuza n’iyo yakubabaza ukaza kubimubaza mumeze neza mwese
mwishimye ucishije make burya aragusobanurira kandi akabikubwira neza
rwose. Ndabizi kubyihanganira biragora ariko ikiza ni uko wagerageza
hanyuma ukaza kumuhana mwese nta n’umwe ufite umujinya, icyo gihe arabyumva kandi akagerageza ku buryo bitazongera.

 

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

AMAFOTO: APR muri Kenya yaserukanye umwambaro mushya

Shampiyona iratangira kuri uyu wa Gatanu Rutsiro FC yakira Rayon Sports i Rubavu