Inkuru rusange
Ngibi ibimenyetso bizakwereka ko umukobwa agukurikiyeho amafaranga ntarukundo|Umugendere kure.

Buri musore cyangwa umugabo wese aba yifuza umukobwa wamukundira uwo ari we , atari uko amukurikiyeho ubutunzi cyangwa amafaranga atunze.
Hanze aha hari ubwoko bwinshi bw’abakobwa:Hari abagukundira uko uri, uko uteye ,imico myiza n’ibindi. Hari abandi benshi ariko bakundira umusore kubera ubutunzi afite cyangwa amafaranga menshi ahembwa buri kwezi .
Ibi ni ibimenyetso 7 Elcrema, uruguga rwandika ku mibanire rwashyize hanze bigaragaza ko umukobwa mukundana agukundira amafaranga utunze , wowe ukaba wibwira ko ari urukundo:
1.Ntajya agushishikariza kwizigamira
Umukobwa ugukunda by’ukuri yita ku hazaza hanyu kandi mugafatanya kuhategura. Kugushishikariza kwizigamira no kubitsa,gukoresha amafaranga neza ni bimwe mubizakwereka ko umukobwa agukunda, agukunda uko uri ,atari uko agukurikiyeho amafaranga ufite, ndetse akwifuriza ejo heza.
Umukobwa uzabona ashishikajwe gusa no kwakira amafaranga umuha, ntiyite ku hazaza hawe cyangwa ha mwembi, jya umugiraho amakenga.
2.Gutumiza nta rutangira
Umukobwa muzasohokana, ukabona ari gutumiza atitaye ku giciro cy’ibyo atumiza cyangwa ngo abanze arebe niba bitagushyira mu mazi abira,cyangwa bikakugiraho ingaruka mbi ku mufuka wawe,ntuzashakire kure agukurikiyeho amafaranga n’ubutunzi si urukundo.
Mwene uyu mukobwa ,uzamubwirwa n’uko atazatinya no kuba yatumiza telephone ihenze cyane(smart phone) kandi azi neza ko umushahara wawe uri munsi yayo igura.
3.Agundira ibye
Ikindi kizakubwira ko umukobwa mukundana agukundira amafaranga cyangwa ubutunzi , ni uko atajya ashaka kugira na we uruhare mu mubano wanyu cyane iyo bigeze mu gihe cyo kugira na we icyo agufasha cyerekeranye n’amafaranga. Arakureka ukirwariza n’ubwo yaba afite icyo yagufasha. Aba akeneye kwakira ibiva iwawe , ntakindi aba yifuza.
4.Ahora ategereje kwakira
Atitaye ku byakubayeho mu minsi yashize byaba byiza cyangwa bibi, aba ategereje iteka kwakira ikintu kiguturutseho kandi gifite agaciro.
5.Ntajya ashima
Biragoye ko mwene uyu mukobwa yashima ibyo umukorera. Iyo ugize icyo umuha cyangwa umukorera , ababinona nkaho ari ibintu afitiye uburenganzira kandi biri mu nshingano zawe. Mwene uyu mukobwa agushima gake cyane gashoboka , nabwo byagoranye.
6.Hari n’abandi bagabo bamuha impano kandi zihenze
Iyo umukobwa wita ko ari umukunzi wawe adasiba kubona impano zinyuranye ahabwa n’abandi basore cyangwa abagabo, agakenera kandi n’izindi ziguturukaho, kandi ukaba ubona ariwe wavuzwe mu ngingo zabanje, ntujijinganye, agukundira ikofi yawe , si urukundo .
7.Ntajya yita aho ukura amafaranga
Iki nacyo ni ikimenyetso mwene aba bakobwa bahuriraho. Kuba umukobwa mukundana atita kuho ukura amarafaranga, ahubwo agashishikazwa nuko umuhereza , ni ikigeragezo wahuye nacyo , si umukunzi
-
inyigisho9 hours ago
Bimwe mu bintu bibi umukunzi wawe ashobora kugukorera ukababara cyane kurusha kumufata aguca inyuma.
-
Imyidagaduro10 hours ago
Ndimbati bamuguyeho atetse igikoma kubera gahunda ya Guma mu Rugo |Asekeje abantu imbavu zirashya(VIDEO)
-
Imyidagaduro11 hours ago
Miss Vanessa ati « nakorewe mu ijuru nteranyirizwa muri Afurika »
-
Imyidagaduro13 hours ago
Yolo The Queen yagiriye inama abasore bakururwa n’imiterere y’abakobwa ku mbuga nkoranyambaga
-
Imyidagaduro11 hours ago
Kechapu wo muri Bamenya yerekanye imodoka ihenze asigaye agendamo|Yavuze icyo akundira ShaddyBoo |yakebuye ba SlayQueen (VIDEO)
-
Imyidagaduro6 hours ago
Miss Jordan Mushambokazi mu munyenga w’urukundo n’umusore bitegura kurushinga
-
Hanze12 hours ago
Zari Hassan yacyuriye Tanasha Donna ko inzara ariyo yamukuye iwe ikamujyana kwa Diamond Platnumz
-
imikino8 hours ago
Abakinnyi 11 b’Amavubi bashobora kubanza mu kibuga ku mukino w’uyu munsi bamaze gushyirwa ahagaragara