in

Ngibi bimwe mu byo wakora bikagufasha kutigunga no kwiheba mu buzima bwawe

Kwigunga mu buzima cg kwiheba, bishobora kuba kuri wese, ariko igihe kiragera bigashira. Bishobora kuba uburwayi mu gihe uhora wumva ubabaye cg wigunze buri gihe, wagerageza no kubyikuramo bikakunanira.

Iyi ndwara iravurwa, gusa mbere yo kureba muganga hari ibyo nawe ushobora gukora bikaba byagufasha kubaho ubuzima wishimiye.

Ibintu 14 wakora bikagufasha guhangana na depression 

1. Sangiza abandi ubuzima bwawe.

Urugero: akazi ukora, aho utuye, amateka yawe, ibyo wagezeho mu buzima, ibyo wifuza kugeraho, mbese ubuzima bwawe bwa buri munsi ugerageze kubiganira n’abo wisanzuraho cyane.

2. Hari utuntu duto two mu buzima bwa buri munsi uhitamo kwirengagiza kugirango amahoro yo mu mutima adahungabana.

Urugero: niba hari ikitagenda neza mu rugo wituma kiguhangayikisha cyane; umukoresha cg umukozi ku kazi wakubwiye nabi, mu birori wicaye aho utifuzaga, kanaka yatinze gusubiza sms kandi maze amasaha 2 mwandikiye, kanaka ntiyantumiye mu munsi mukuru, n’utundi tuntu duto wakwirengagiza ubuzima bugakomeza.

3. Menyera gushimishwa n’utuntu duto.

Nko kumva umwana aseka bikagushimisha, kureba ku mugoroba izuba rirenga uko hanze haba hameze, utunyoni twa mu gitondo izuba rirashe dutuma wumva uguwe neza, kureba videwo zisekeje cg se indirimbo, n’ibindi.

 

Kwishimira utuntu duto byagufasha guhangana na depression
Kwishimira utuntu duto tukubaho mu buzima bigufasha kwirengagiza ibitagenda neza byose
4. Ishimire icyiza cyabaye kuri mugenzi wawe niyo waba warakibuze ubwawe.

Burya buri wese agira umugisha we, kuba mugenzi wawe yaronkeye aho waburiye ntibyari bikwiye kukuviramo impamvu yo kumwanga cg kumugirira ishyari, kuko iyo ugize umutima mubi ni wowe uba wihemukira, bishobora kukuviramo n’uburwayi bwo mu mitekerereze.

5. Niba uri ahantu, habe koko ku mutima no ku mubiri. 

Mu gihe ushaka kubaho wishimye reka kugendera ku ijisho rya kanaka, niba wumva udashaka kujya ahantu runaka wijyayo. Niba wumva akazi ukora kakwicira ubuzima kurusha uko buba bwiza, shaka akandi wishimiye. Niba wumva kuba inshuti na kanaka bikubuza amahoro mureke ushake inshuti zituma ubaho wishimye.
Reka kubaho ubeshejweho n’icyizere ko igitangaza kizaza kigahindura ibintu. Fata iyambere ubihindure wowe ubwawe, witinya kongera gutangirira ku busa.

6. Bana neza n’abandi.

Guhera mu rugo rwawe kugeza ku bo muhuriye mu nzira, gerageza kubaha buri kiremwa muntu nk’uko nawe wakwifuza ko bakubaha. Zirikana ko icyo utifuza ko bagukorera udakwiye kugikorera mugenzi wawe.

7. Niba ugize umujinya irinde gufata icyemezo ako kanya huti huti. 

Akenshi ibyemezo ufashe warakaye urabyicuza nyuma, ni byiza kubanza kwiha umwanya uhagije umujinya ugashira hanyuma ukazabona gufata icyemezo.

8. Jya ushimishwa n’ibyo ufite nabyo ubishimire Imana kuko hari n’ababyifuza bakabibura. 

Gushimira ibyo ufite biguha imbaraga zo gukomeza gukora cyane no kunezerwa, naho ibyo ushimira byaba bito.

9. Niba ibyago bikugwiririye, ibwire ku mutima uti ubwo ngihumeka nacyo ni ikintu cyo gushimira Imana. Menyera gushimira mu bito kimwe no mu binini, ubu ni uburyo bwo kongera ibyishimo n’akanyamuneza muri wowe.

10. Niba ufite amahirwe yo kugira abavandimwe bishyiremo umwete mugirane umubano mwiza. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bafitanye umubano uzira imyiryane n’abavandimwe babo, bagira ubuzima burimo ibyishimo.

11. Reka kwiremereza irekure maze buri muntu akwisanzureho yewe n’uwo urusha amikoro cyangwa imyaka. 

Gusabana n’abantu bafite ibitekerezo bitandukanye n’ibyawe kenshi bituma wunguka ubwenge butandukanye, ndetse ukarushaho kunezerwa

12. Haranira kugera ku ntego wihaye mu buzima. 

Niba utariha intego y’ubuzima igihe ni iki, nutabikora ntuzigera na rimwe ugira ibyishimo n’umunezero muri wowe. Kugira intumbero mu buzima bikurinda kubabazwa n’utuntu duto tubi uhura natwo buri munsi.

13. Jya ukunda guseka. 

Guseka ukirekura, wivuye inyuma rwose bigufasha kumva uruhutse n’ibibazo ukabyibagirwa. Niba ubonye ikintu kigusetsa, seka kuko bizana ibyishimo mu buzima.

 

Guseka no gusabana bifasha mu kurinda kwigunga no kumva uri wenyine
14. Jya uryama ibitotsi bishire. 

Burya gusinzira igihe kirekire byongerera umuntu ibyishimo.

Niba ukora ibinyuranyije nibyo tuvuze haruguru, ukaba wumva kwigunga bigeze ku rwego rukabije, hari imwe mu miti yitabazwa, gusa uyifata ari uko wayandikiwe na muganga.

Ntugomba na rimwe kwigurira imiti ya depression utayandikiwe na muganga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umufana w’Umwongereza yahuruje imbaga ubwo yafanaga yambaye ubusa buri buri (video)

Video: Mu Butaliyani habereye ibidasanzwe muri iri joro nyuma yuko ikipe y’igihugu cyabo itwaye #EURO2020