in

Nel Ngabo avuze ibintu yiyiziho abandi batamuziho| Ibyo yifuza ku mukobwa bazakundana| Naomie amuvuzeho

Rwangabo Byusa Nelson wamamaye ku izina rya Nel Ngabo yavuze ibintu abantu batamuziho nyamara we yiyiziho anavuga ibyo umukobwa bazakundana agomba kuzaba yujuje. Ni mu kiganiro Nel yagiranye na Chita Magic Tv.

Nkuko Nel Ngabo yabivuze yavuze ko ibyo yiyiziho ari discipline ndetse no kubaha abamuruta cyane. Yagize ati « Ndubaha cyane njyewe ». 

Ku bijyanye n’umukobwa yifuza ko bazakundana yavuze ko agomba kuzaba ari umukobwa w’umunyarwandakazi witonda kandi w’igikara. Muri iki kiganiro kandi Nel Ngabo yavuze kuri Miss Naomie aho yavuze ko bahuriye bwa mbere ku Isango Star. Yavuze ko ari umukobwa w’umunyabwenge kandi ugira courage.

Nel Ngabo kandi yaboneyeho gusaba abafana be ko bamushyigikira bakareba indirimbi ye nshya yise Sawa yagiye hanze mu masaha make ashize ndetse bakanayisangiza inshuti zabo.

Nel Ngabo

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uyu mupadiri ngo atungurwa n’abagore bataha ibirori biyambitse ubusa nyamara abagabo babo bikwije

Muri Guma mu rugo: Umusore yasabye ko bamuremera amavuta yo guteka agafiriti gusa ibyo yasubijwe birababaje