in

Nawe wasanga umubare wawe w’ibanga wakoresheje uri muri iyi,ubushakashatsi bwerekanye imibare y’ibanga yoroshye kuvumburwa yakoreshejwe muri 2022

Nawe wasanga umubare wawe w’ibanga wakoresheje  uri muri iyi,ubushakashatsi bwerekanye imibare y’ibanga yoroshye kuvumburwa yakoreshejwe muri 2022.

Ikigo gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga, Cybernews cyashyize hanze urutonde rw’imibare y’ibanga yakoreshejwe cyane n’abatuye Isi muri uyu mwaka wa 2022 ndetse kigaragaza ko abenshi bakigira ubunebwe bwo gukora imibare cyangwa ijambo banga rikomeye, bigashyira mu kaga amakuru yabo y’ibanga.

Cybernews yagaragaje ko nubwo abantu bamaze igihe basabwa kugerageza gukoresha imibare y’ibanga ikomeye usanga abenshi bagihitamo gukoresha iboroheye nka ’123456’, kuko wakoreshejwe inshuro zirenga 111 417 muri uyu mwaka wa 2022.

Iki kigo kigaragaza ko imibare y’ibanga yakoreshejwe cyane mu 2022 ari 123456, 12345, password, Usr, 123456789, 1234, 12345678, qwerty, 147258369 na 123.

Iki kigo cyakoze uru rutonde rw’imibare y’ibanga yakoreshejwe cyane nyuma yo kugenzura igera kuri miliyoni 56.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Aisha ararikocoye, avuze amagambo akomeye ku ifoto ya Theo Bosebabireba(Videwo)

Ikipe ya Rayon Sports irakina na AS Kigali idafite abakinnyi 2 gusa bishobora kuyiha amahirwe akomeye