in ,

Ikipe ya Rayon Sports irakina na AS Kigali idafite abakinnyi 2 gusa bishobora kuyiha amahirwe akomeye

Ikipe ya Rayon Sports idafite Rwatubyaye Abdul na Rafael Osaluwe irakina umukino n’ikipe ya As Kigali ifite abakinnyi bose usibye umwe utaramera neza.

Kuri uyu wa Kane mu masaha ya saa cyenda z’amanwa, rurambikana hagati ya Rayon Sports na AS Kigali mu mukino w’ikirarane utarabereye igihe kubere imikino ya Confederations Cup AS Kigali yakinaga.

Uyu mukino ukomeye cyane ku mpande zombi ushobora kuza gusiga ikipe ya Rayon Sports yicaye ku mwanya wa mbere n’amanota 22 ibashije kuwutsinda cyangwa se ikipe ya AS Kigali igahita yicara ku mwanya wa 2 n’amanota 20 mu gihe yaza kwitwara neza.

Mu myitozo yakozwe ejo ku mpande zombi hafi abakinnyi bagomba kwitegwa uyu munsi bari bamaze iminsi bafite utuntu twutubazo, nko ku ruhande rwa Rayon Sports Mbirizi Eric yagaragaye akora imyitozo ariko ntawamenye niba umutoza Haringingo Francis araza kumukoresha uyu munsi gusa ameze neza, Usibye Rwatubyaye Abdul na Rafael Osaluwe Olise nibo bataragaruka mu kibuga muri Gikundiro ariko abandi bose barahari.

AS Kigali imeze neza abakinnyi bose bariteguye dore ko baheruka kwihaniza Rwamagana City ibitego 4-0, gusa Niyonzima Olivier Sefu umaranye iminsi imvune nawe yakoze imyitozo ku munsi w’ejo gusa ashobora kudakoreshwa uyu munsi akabanza agakira neza.

Rayon Sports igiye gukina uyu mukino w’ikirarane ikiri ku mwanya wa 2 n’amanota 19 ikurikiye ikipe ya Kiyovu Sport n’amanota 21 naho AS Kigali ifite amanota 17 iri ku mwanya wa 4.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nawe wasanga umubare wawe w’ibanga wakoresheje uri muri iyi,ubushakashatsi bwerekanye imibare y’ibanga yoroshye kuvumburwa yakoreshejwe muri 2022

Byakomeye:Umuriro Uncle Austin yakije kuba Dj’s ukomeje kugera kure n’abanyamakuru babyinjiyemo