in

‘Namuhaga amafaranga yo guhaha akayanga’ Umugabo wishe umugore we wari utwite inda y’amezi 5 yavuze bimwe mu byabaye mbere y’uko amwica 

‘Namuhaga amafaranga yo guhaha akayanga’ Umugabo wishe umugore we wari utwite inda y’amezi 5 yavuze bimwe mu byabaye mbere y’uko amwica

Umugabo wo mu Karere ka Ruhango yabwiye Urukiko ko yicishije umugore we inzitiramubu, intandaro avuga ko ari amakimbirane bagiranye ashingiye kuba umugore yaramwakaga amafaranga menshi yo guhahira urugo.

Rusumbabahizi Ezéchias uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko, yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga,  ko taliki ya 23 Werurwe, 2023 yagiranye amakimbirane n’umugore we, Nyiramporayonzi Domitille.

Amakimbirane yaturutse ku mafaranga yo guhahira urugo, umugore ngo yahoraga amwaka.

Mu rubanza rwabereye mu ruhame kuri uyu wa Mbere, taliki 05 Kamena, 2023 uyu Rusumbabahizi Ezéchias yavuze ko yishe amugore we amunigishije inzitiramubu (supernet).

Umugore we ngo yamuhaye amafaranga ibihumbi bitandatu (Frw 6000) avuga ko, umugore we atigeze ayishimira.

Rusumbabahizi avuga ko uko kutayishimira byatumye umugore amukingirana mu nzu, arasohoka, urufunguzo arushyira mu mabere aragenda.

Ati: “Yagiye gutabaza abaturage baraza basanga yankingiranye, ariko baza kunkingurira nongera kumuha Frw 6000 kugira ngo ahahe byinshi birimo n’inyama.”

Yavuze ko yahise ajya ku kazi, agarutse asanga umugore we atatetse, afata icyemezo cyo kumuniga akoresheje inzitiramubu, ahita yishyikiriza inzego z’ubugenzacyaha.

Rusumbabahizi yemereye Urukiko ko yishe umugore we ku bushake, ariko akaba asaba imbabazi.

Bamwe mu batangabuhamya bakurikiranye iburanisha, babwiye Urukiko ko uyu mugore yajyaga ababwira ko umugabo we ahora yigamba ko atazabyara inda atwite.

Basobanura ko iki cyaha kitamugwiririye, ahubwo ko yagikoranye ubugome kandi agikora ku bushake.

Ubushinjacyaha bwavuze ko izi mbabazi Rusumbabahizi asaba ari amatakirangoyi kubera ko yabanje kwica uwo bashakanye, nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina asiga amwambitse ubusa.

Bwavuze ko umwana we wabo w’umuhungu yinjiye mu cyumba asanga umubyeyi we yambitswe ubusa.

Buvuga ko bumusabiye igifungo cya burundu kuko yakoze icyaha akigambiriye.

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, rwabajije Rusumbabahizi impamvu yamuteye kwica umugore muri ubu buryo, kandi bari bamaze gukora n’igikorwa cy’urukundo.

Rusumbabahizi asubiza ko yamuhoye amafaranga yahoraga amwaka ngo ahahire urugo buri gihe.

Urukiko rwanzuye ko urubanza ruzasomwa taliki ya 09 Kamena, 2023 saa ine z’igitondo.

Nyakwigendera yishwe atwite inda y’amezi 5.

Ivomo:UMUSEKE.com

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Aragiye: Umwami wa Gospel mu Rwanda Israel Mbonyi ntarara kuri ubu butaka bw’u Rwanda

Nyamirambo: Umusore yakubitiwe mu kabari azira gukorakora umusore mugenzi we