in

Nyamirambo: Umusore yakubitiwe mu kabari azira gukorakora umusore mugenzi we

Mu karere ka Nyarugenge i Nyamirambo hafi y’ahazwi nka Cosmos umusore uvuga ko ari umukobwa yakubitiwe mu kabari kari aho, azira gukorakora umusore mugenzi we.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Kamena 2023. Aho umwe mu bari aho yagize ati “Bari barimo kunywa inzoga noneho DJ aza gushyiramo indirimbo bakunda, abo basore barahaguruka barabyina, na we ahita ahaguruka ajya kubyinana nabo, nibwo yatangiye kwagaza umwe muri bo ahita amukubita umugeri agwa hasi.”

Uwitwa Muhire Valentin niwe wakubise uyu musore, yavuze ko yananiwe kwihangana ubwo yashakaga no kumusoma.

Uwo musore uvuga ko ari umukobwa, akimara gukubitwa yahise asohoka muri ako kabari arataha.

Benshi mu bari aho bamubwiraga ko yakoze amakosa gukorakora mugenzi we batamenyeranye, nta n’uburenganzira yabimusabiye.

 

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

‘Namuhaga amafaranga yo guhaha akayanga’ Umugabo wishe umugore we wari utwite inda y’amezi 5 yavuze bimwe mu byabaye mbere y’uko amwica 

Iyi nkunga yari ikenewe: U Rwanda rwahawe inkunga ikomeye n’igihugu cy’u Bushinwa