in

“Nahombye Miliyari 2 mu munsi umwe” Kanye West yagize icyo avuga ku bihe ari gucamo

Kanye West yagize icyo ivuga ku bijyanye n’ibihe bidasanzwe ari gucamo byo gutakaza amwe mu masezerano na kompanyi zikomeye ku isi.

Uyu muraperi yifashishije Instagram yanditse ko yatakaje miliyari 2 z’amadolari ku munsi umwe ariko aracyariho.

Yongeyeho ati: “Amafaranga ntabwo ari uwo ndi we.  Abantu ni uwo ndi we.”

Ibi yabitangaje nyuma yo gutandukana na Kompanyi zigiye zitandukanye yakoranaga nazo.

Kompanyi zitandukanye na Kanye West kugeza ubu ni: Balenciaga, MRC (sitidiyo y’imyidagaduro yabitse inyandiko ya Ye yamaze kurangira), ikigo cye cy’impano CAA, Adidas, Jaylen Brown na Aaron Donald, Foot Locker, The RealReal, T.J. Maxx, Madame Tussauds.

Nanone, ishuri rye, Donda Academy, ryagize ingaruka kuko ryakuwe mu marushanwa y’amashuri yisumbuye nyuma y’ibyo uyu muraperi yavuze.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Robertinho yasubije ijambo riryana mu matwi umukozi wa APR FC bagiranye ibiganiro

Tom Close yatangaje ijambo ry’ubwenge uryumvise ryaguhindurira ubuzima(videwo)