in

Nabo bamaze gusezererwa! APR FC yamaze gusezera bamwe mu bantu bayifashije muri iyi sezo nyuma y’umwaka umwe gusa basinye amasezerano

Nabo bamaze gusezererwa! APR FC yamaze gusezera bamwe mu bantu bayifashije muri iyi sezo nyuma y’umwaka umwe gusa basinye amasezerano

Ikipe ya APR FC nyuma y’umwaka umwe gusa itozwa n’abatoza b’abanya-Tunisia, nabo bamaze gusezererwa nyuma y’umusaruro utarishimiwe n’umuyobozi mushya.

Tariki 3 kamena 2023, umwaka w’imikino sezo 2022/2023 yashyizweho akadomo nyuma y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro wakinwe uhuje ikipe ya Rayon Sports n’ikipe ya APR FC urangira Rayon Sports ari yo itwaye igikombe nyuma y’intsinzi y’igitego 1-0.

Abatoza b’ikipe ya APR FC barimo Ben Moussa na Nefati ku munsi w’ejo hashize berekeje iwabo muri Tunisia mu biruhuko ariko YEGOB twamenye ko aba batoza bamaze kubwirwa ko batazakomezanya n’ikipe ya APR FC bari bamazemo umwaka umwe gusa. Ubuyobozi bwa APR FC impamvu busezereye aba batoza ni uko ngo basuzuguwe na Rayon Sports ikabatsinda inshuro 2 zikurikiranya.

Aba batoza n’ubundi amasezerano yabo yari ay’umwaka umwe gusa, bivuze ko ubwo uyu mwaka wari urangiye n’amasezerano yabo yari arangiye. Ibi bikozwe n’umuyobozi mushya w’ikipe ya APR FC nyuma y’igihe gito ahawe kuyobora iyi kipe witwa Lt.Col. Richard Karasira wagiyeho asimbuye Afande Mubarakh Muganga wari umaze igihe ayobora iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Aba batoza basezerewe nyuma yo gutwara igikombe cya Shampiyona barushije ikipe ya Kiyovu Sports ku kinyuranyo cy’ibitego dore ko amanota banganyaga ariko iyi kipe yanatsindiwe na Rayon Sports ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro ndetse nabyo biri mu bitumye basezererwa.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

‘Nge nagiye gato ngarutse nsanga isoko ryose riri gushya’ Abakoreraga mu isoko rya Ndera nti bumva ukuntu isoko ryose ryashya mu kanya nkako guhumbya ntihagire n’ikintu na kimwe baramura

Ibintu bihinduye isura: Umunyarwenya Pattyno yabaye umufande ukomeye cyane (Amafoto)