in

Myugariro w’ikipe ikomeye mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we (AMAFOTO)

Mu gihe abakinnyi bari mu karuhuko cy’amakipe y’ibihugu, myugariro wa Gasogi United, Ndabarasa Tresor yahisemo guhita asezerana n’umukunzi we.

Myugariro wa Gasogi United, Ndabarasa Tresor yasezeranye n’umukunzi we, Uwera Josiane bamaze iminsi bari mu munyenga w’urukundo.

Aba bombi basezeranye kuri uyu wa Kane saa yine za mu gitondo (10h00) aho basezeraniye mu murenge wa Remera.

Nyuma yo gutera iyo ntambwe, ikipe ye ya Gasogi United yamwifurije guhirwa mu rugendo rushya agiye gutangira.

Gasogi United ibinyujije ku rukuta rwa Twitter, bagize ati: “Myugariro wacu Ndabarasa Tresor yasezeranye imbere y’amategeko na Josiane Uwera. Tubifurije Urugo ruhire.”

Biteganyijwe ko iyindi mihango yose y’ubukwe izaba tariki ya 1 Mata 2023.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakunda inyama zibamereye nabi! Inyama zishe umugabo abandi 365 bararembye mu buryo bukomeye

Amakuru atari meza kuri Mama Nick umaze iminsi akoze impanuka