in

Mvukiyehe Juvénale yareze General wamushinjije amarozi yahawe abakinnyi ba Kiyovu Sports

Perezida w’Umuryango Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis ’Général’, azitaba Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ku wa Kane, tariki 4 Mutarama 2024, nyuma yo kuregwa na Mvukiyehe Juvénal yashinje uruhare mu kuroga iyi kipe yayoboraga.

Kiyovu Sports Limited yayoborwaga na Mvukiyehe Juvénal n’Umuryango Kiyovu Sports uyoborwa na Ndorimana Jean François Régis ’Général’, byombi byafatanyaga gushakira intsinzi Urucaca rwabuze Igikombe cya Shampiyona y’umwaka w’imikino ushize.

Kubura iki gikombe byateje umwiryane muri iyi kipe yo ku Mumena, habaho gusubiranamo no guhangana mu buyobozi kugeza ubwo Umuryango Kiyovu Sports uhagaritse Mvukiyehe mu bikorwa by’ikipe.

Tariki ya 19 Ugushyingo mu nama y’inteko rusange y’Umuryango Kiyovu Sports, Perezida wawo, Ndorimana Jean François Régis ’Général’, yakomoje ku ibura ry’Igikombe avuga ko iyi kipe yarozwe byatumye itsindwa na Sunrise FC ndetse byagizwemo uruhare n’uwahoze ari Umuyobozi wayo, Mvukiyehe Juvénal, binyuze ku muganga yihereye akazi ubwe.

Ati “Hari andi makuru muzamenya mutazi kandi azagera aho akajya hanze, ibyo bintu ndagira ngo nkubwire ngo 90% ntabwo byakozwe n’aba ngaba na ‘Staff’, byakozwe na Perezida wabo [Mvukiyehe Juvénal]. Akoresheje umuganga yizaniye ku giti cye.”

Aya magambo yasembuye Mvukiyehe Juvénal washinjwe kuroga ikipe yayoboraga, tariki 28 Ukuboza 2023 atanga ikirego mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, arega Perezida wa Kiyovu Sports, Ndorimana.

Mvukiyehe arega Ndorimana ’Général’ icyaha cyo kwangisha undi rubanda ndetse no guharabika.

Mu kirego yatanze, Mvukiyehe yibukije Akanama ka Komisiyo y’Imyitwarire ko atari ubwa mbere ’Général’ amureze muri FERWAFA kuko no muri Shampiyona y’umwaka ushize hagati yigeze kumushinja ’betting’ ku mikino ya Kiyovu Sports, bikarangira amusabye imbabazi.

Aganira na IGIHE dukesha iyi nkuru, Mvukiyehe yakubise agatoki ku kandi, avuga ko azagezayo ’Général’ kugeza igihe ’abantu bagomba kuzajya bagenzura amagambo kuvugira mu ruhame.’

Ati “Nzakomeza murege kugeza igihe nzabona ubutabera. Muri FERWAFA nibatankemurira ikibazo nzamurega muri CAF, naho nintanyurwa nzakomereza muri FIFA, na yo nindangarana njurire muri TAS. Abantu bakwiye kujya bamenya amagambo bavugira mu ruhame.”

Ndorimana Jean François Régis ’Général’ azitaba Komisiyo y’Imyitwarire ya FERWAFA saa Munani n’Igice zo ku wa Kane ari kumwe Perezida wa Addax FC, Mvukiyehe Juvénal, wamureze.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umwe mu batoza beza u Rwanda rufite yigiriye hanze y’u Rwanda.

Amashusho ya The Ben mbere y’uko arongora, yishimanye na Zari akomeje kuvugisha benshi