in

Mvukiyehe Juvenal amennye umuceri hasi FERWAFA ayishyize hanze

Perezida w’ikipe ya Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal umuceri awumennye hasi ashyira hanze impamvu zimutera kwegura ku buyobozi bwa Kiyovu Sports maze abwiza ukuri abafana ba Kiyovu Sports.

Mvukiyehe Juvenal yavuze ko gushora imari mu mupira w’u Rwanda ari kimwe no kuyajugunya mu musarani yagize ati “Naje mu mupira y’amaguru nje gushoramo imari, gusa nasanze narajugunye amafaranga yange mu musarani.”

Ikindi kandi yavuze ko FERWAFA itazi iby’umupira kandi byayisaba igihe kirekire ku gira ngo iwumenye, na none avuga ko abafana ba Kiyovu Sports batazi iby’umupira ngo kuko Kiyovu Sports itsinda amakipe akomeye hano mu Rwanda ariko muri stade hakaza mbarwa

Ni mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa Kabiri aho yavugiye ibi byo kuba yarinjiye mu mupira w’u Rwanda aje kuwushoramo imari ariko akaza gusanga ari kuruhira ubusa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Villarreal yashyizeho umutoza mushya watoje Barcelona nk’umusimbura wa Unai Emery wagiye

Ngaya amagambo meza ashimisha abakobwa bose iyo bayabwiwe n’abakunzi babo mu gitondo bakibyuka.