in

NDASETSENDASETSE

Muri Nyabugogo: Umukobwa yimye Umupolisi ibyangombwa ahitamo kogereza imodoka mu muhanda

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Nyakanga 2021 ahagana ku isaha ya Saa cyenda n’iminota 25 z’umugoroba muri Nyabugogo, umukobwa yahagaritswe n’umupolisi (nkuko bisanzwe bigendera abandi baba batwaye ibinyabiziga) maze amwatse ibyangombwa yanga kubitanga ahubwo atuma amazi umwana w’umusore wari uri hafi aho ayamuzaniye atangira koza imodoka yari atwaye. Ibintu abari hafi aho bavuze ko uyu mukobwa ashobora kuba akoreshwa n’amadayimoni.

Nkuko tubikesha BTN TV, abaturage bari hafi y’aho ibi byabereye bavuze ko umukobwa yanze gutanga ibyangombwa bigaragara ko yagaragaje agasuzuguro ndetse ko akwiriye no kubihanirwa. Abandi bavuze ko uyu mukobwa ashobora kuba afite ikibazo cy’uburwayi bundi kubera ukuntu yahise afata icyemezo cyo guhanagura imodoka ye nyuma yuko umupolisi yari amaze kumwaka ibyangombwa undi akabimwima.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Clarisse Karasira yakoze impanuka

Abagabo benshi bakomeje kwiruka inyuma y’uyu wahoze ari umugabo agahinduka umugore bitunguranye.