in

Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports yandikiye urubyiruko nyuma y’ibyabaye ku bantu barimo na Amb. Aliah Cool bari imbere y’abantu benshi

Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports yandikiye urubyiruko nyuma y’ibyabaye ku bantu barimo na Amb. Aliah Cool bari imbere y’abantu benshi.

Sadate Munyakazi yandikiye urubyiruko ku bijyanye no gukoresha indimi z’amahanga.

Yacyebuye abirirwa baseka abandi kuko bavuze nabi indimi z’amahanga.

Asaba ko bakunda ururimi rwabo nk’uko rubahuza.

Ubutumwa burebure bwa Munyakazi Sadate:

Mwaramutse amahoro nshuti bavandimwe cyane cyane rubyiruko!

Maze iminsi mbona abantu benshi duseka abantu bakomeye bavuga nabi indi z’amahanga yewe tukanabannyega cyane ariko sindabona abannyega abavuga nabi ururimi rwacu!

Mu kuri nibaza niba tubaseka kuko bazivuze nabi cyangwa niba duseka ko bakoresha indi z’abazungu mu mbwirwa ruhame babwiramo abirabura cyangwa abanyarwanda?

Ese ubundi kuki twumva ko tugomba gukora imbwirwa ruhame mu ndimi z’abazungu?

Ese byagenze gute ngo twumve ko abakoresha izi ndimi aribo basilimu barenze!?

Ese byagenze gute ngo twumve ko umuntu uzi ubwenge ari uvuga neza uruzungu?

Umuco dusangiye uradahuza, kandi nta muco wabaho abantu badahuje ururimi, reka ndeke ibyo wenda, ese ubundi Abanyafurika turusha iki aba Shinwa, aba Turikiya, abarabu, aba Rusiya n’abandi baturage bakoresha indimi zabo?

Icyo tubarusha n’ubukene cyane cyane ubwo mu mutwe, nitwemere ko twahanaguwe mu mutwe, twemere ko dukoronijwe impande zose kdi ubukoroni turimo burakomeye cyane kuko ubukoroni bw’uyu munsi buhagarariwe natwe ubwacu.

Njyewe mvuga neza cyane ikinyarwanda, nkavuga neza igiswahiri, nkavuga igifaransa, nkagerageza icyongereza, nagenze amahanga menshi nshaka kwiteza imbere.

Ndababwiza ukuri iyo umu shinwa agushakaho inyungu n’ikinyarwanda arakivuga niyo yakivuga nabi, ndababwiza ukuri iyo uvugana n’Umwongereza nta tinda ko urimo kuvuga ururimi rwe nabi ahubwo arwana ashaka ko mwumvikana ngo mugire aho muhurira, igihe agufiteho icyo agushakaho.

Kigeli IV Rwabugiri yakira abazungu yavugaga ikinyarwanda ibi ntibyamubujije kuba Umwami wa nyuma waguye u Rwanda;

Mutara III Rudahigwa yaharaniye ubwigenge bw’u Rwanda, nyamara yivugiraga urwacu.

Uno munsi kubera ubukoroni, turiryagagura, tukavuga iza bandi nazo tukazivuga nabi, abandi nabo bakabaha urwamenyo ngo uyu muntu nta bwenge afite kuko avuze nabi indimi z’abandi! Ariko ubundi byagenze gute ngo twumve ko umunyabwenge ari udidibuza urufaransa n’urwongereza?!

Nimwemere ko aritwe bagaragu / abaja b’ubukoroni:

1. Nitwe twumva ko ahantu heza ari i Burayi n’Amerika kugera aho twishora Inyanja zuzuye umuhengeri ngo dukunde tugereyo!

2. Nitwe dukorera amafaranga tukumva ko kuba ukomeye ugomba kuba ufite compte n’inzu nziza i Burayi n’Amerika!

3. Nitwe tunanirwa kubaka amashuri n’amavuriro byiza kugera aho duhirimbanira kujya no kujyana abacu za Burayi n’Amerika!

4. Nitwe twumva ko tugomba gusebya no gusenya ibihugu byacu mu nyungu y’umuzungu!

5. Nitwe bwoko busigaye kw’Isi ( Abanyafurika) dushimishwa no kurimbura abavandimwe bacu, ingero ni Génocide yakorewe Abatutsi, Génocide ikorerwa abanye Congo bavuga ikinyarwanda, …

6. Nitwe tukibyuka ugasanga abavukana baramaranye ( Sudani y’epfo, Ethiopie, Somaliya,…)

7. Nitwe ubyuka ugasanga inkoranyambaga twasizoye cga twasetse uwavuze nabi urufaransa cyangwa urwongereza!

8. Nitwe usanga abagabo bahangayikishijwe ngo n’ibinini byongera ubugabo aho guhangayikishwa nicyabateza imbere!

9. Nitwe usanga abandi bakoresha ikoranabuhanga mu byabateza imbere ariko twe ugasanga turikoresha mukuzunguza amabuno kuri Tic Toc, IG, facebook, … ayo amabuno nayo ugasanga twayaguze avuye muri Chine!

10. Mu gihe abandi bakoresha plateforme bafite mugukindisha abandi ibihugu byabo, usanga twe dufite abarikoresha mukunnyega no gutoba! hakiyongeraho abakwiza urwango, amacakubiri, …

Ni byinshi cyaneeee bituma nibaza gusa mu gusoza, mu nkundire mvuge nti : 《buriya kumenya indimi ni byiza kuko bidufasha kuvugana n’abandi ariko ururimi rw’abandi si ikimenyetso cy’ubukire, ubusilimu, … 》

《Umusilimu mwiza n’umenya agaciro k’abandi, akamenya kwiyoroshya, akamenya ko Isi ari gatebe gatoki, agaharanira amahoro, akarwanira Ikiza n’ukuri》.

Si mbona impamvu tugomba guca ibikuba kubera ururimi rw’abandi.

Mureke dukunde ururimi rwacu kuko rukize kuri byinshi.

@SadateMunyakazi

Inshuti y’Urubyiruko

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Sibomana Francois
Sibomana Francois
7 months ago

Iryo niryobanga abanyafurika twagobye kurusha abazungu

Sibomana Francois
Sibomana Francois
7 months ago

Niryobanga abanyafurika twagobye kurusha abazungu

Miss Lea Umutesi yatewe imitoma n’umugabo we, imitoma umugore wese yakwifuza guterwa

“Genda Murera waragowe”: Abakunzi ba Rayon Sports ntibiyumvisha uburyo umukinnyi utabaha ibyishimo bisendereye ari we wahawe icyubahiro ku mukino urabahuza na Police FC