in

Mukerarugendo yariwe n’inyamaswa y’inkazi|| bagenzi be amaguru bayabangira ingata.

Mukerarugendo witwa Yevgeny Starkov w’imyaka 42, yari kumwe na bagenzi be bari kuzinga amahema yabo hanyuma inyamaswa yitwa idubu ihita ibatera iramwica bagenzi be bakwira imishwaro kubera ubwoba bakuzwa n’amaguru.

Aba bantu bagiye gukambika muri pariki yo mu Burusiya ariko uyu Yevgeny Starkov ahahurira n’uruva gusenya kuko iyi dubu yabateye iramwica.
Bwana Yevgeny Starkov,wari wagiye muri siporo zo kurira imisozi,yapfuye ibyishimo byabo bigeze ku musozo kuko iyi dubu yabateye ubwo barimo kuzinga amahema batashye nk’ukoikinyamakuru the Sun cyabitangaje.

Anton Shelkunov wari kumwe na Starkov yavuze ko we na bagenzi be 2 babonye iyi nyamaswa iri kumurya bashya ubwoba.

Aba bavuze ko bahise bahunga aka gace birukanka amasaha 7 batambaye inkweto babona gutabaza.

Abakora iperereza babuze uko bagera aho byabereye muri kajugujugu kubera ikirere kibi.Uyu mugabo yaririwe ahitwa Yergaki Nature Park, muri Krasnoyarsk mu gace ka Siberia.

Iyi dubu yateye aba bantu saa kumi n’ebyiri za mu gitondo bari kwitegura gutaha iwabo nkuko Shelkunov abivuga.

Ati “Twari dutangiye gufunga ibikapu byacu.Hari amahema 2 hanyuma umutwe wanjye nwerekeza ibumoso mbona idubu yazamuye umutwe wayo,idubu nini cyane iri gucira amacandwe menshi.Iyo dubu yahise igira umujinya itangira kutwirukaho.”

Uyu mugabo na bagenzi be Yevgeny Dobrorodny w’imyaka 33 na Pavel Zhemchugov w’imyaka 32,bashoboye guhunga ariko mugenzi wabo utuye Moscow iramusigarana.

Yakomeje ati “Narebye inyuma mbona iri kutwirukaho,Twuriye ahantu hareshya na metero 50,tureba aho amahema yacu yasigaye.Twabonye umurambo wa Starkov iyi dubu iwuhagaze iruhande.Yari yamushwanyaguje.Yaje kurangara iratubona tururira cyane.”

Uyu mugabo na bagenzi be barokotse bahise biyemeza kugenda n’amaguru bagahunga aka gace ari nako bajya gusaba ubufasha.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Platini yerekeje muri Nigeria || agiye gukora iki?

Bugesera: Imodoka yahiye irakongoka uwari uyitwaye arabura