in

Mu Rwanda: hari abagabo basigaye bahukana bakabaho nk’ingaragu

Hari abagabo bakomeje kugaragaza uburyo intonganya n’amakimbirane yo mu miryango asigaye atuma bamwe bahukana bakajya gukodesha bakabaho nk’ingaragu.

Umugabo wo mu Kagari ka Kanyangese, Umurenge wa Rugarama, amaze umwaka ataye urugo rwe, ajya gukodesha ahandi aho abayeho mu buryo bw’ingaragu kandi yarashakanye n’umugore byemewe n’amategeko.

Uyu ngo abana baje kumucyura ariko nanone ageze iwe yongera kugirana amakimbirane n’umugore we ahitamo gusubira mu bukode.

Ati “Bangaruye, umugore ati ‘uriya muteramwaku mwamugaruye kandi ntamushaka iruhande rwanjye, ndavuga nti ubwo mbaye umuteramwaku tubyaranye imbyaro umunani, ubwo reka nongere nigendere nshake uko nakwiyubaka’ ubu mbayeho nca inshuro ni we uri mu mutungo wanjye n’abana.”

Muvunyi Haruna avuga ko zimwe mu mpamvu zituma bamwe mu bagabo bahitamo guta ingo zabo bakajya gukodesha ahandi biterwa n’abagore bumvise nabi ihame ry’uburinganire.

Agira ati “Hano hari abagabo benshi bataye ingo zabo kandi bamwe zari zikomeye kubera amakimbirane no guhohoterwa, rwose muri iki gihe abagore ntabwo batubaniye neza, we ashaka ngo akuyobore igihe cyose.”

Nyamara, Mukarutesi Joselyne we avuga ko abashakanye bakwiye kwimakaza umuco w’ibiganiro mu muryango aho guhitamo guhunga ibibazo.

Ati “Umwanzuro si ukwivumvura ngo utaye urugo ahubwo umugabo akwiye kwicarana n’umugore we bakaganira ku iterambere ry’urugo rwabo n’imibereho y’abana.”

SRC: KT RADIO

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore utambaye akenda k’imbere yasebeye kuri tiktok ashyira hanze imyanya y’ibanga ye

Amafoto: Bruce Melody yerekanye umugore wamutwaye ubusore bwe ndetse amutera imitoma biratinda aramugabira