in

Mu rukerera rwo kuri uyu munsi, habaye impanuka iteye ubwoba aho imodoka yagonze abantu barimo n’abana bo ku muhanda bari baraye inganjyi (AMAFOTO)

Habaye impanuka iteye ubwoba aho imodoka yagonze abantu barimo n’abana bo ku muhanda bari baraye inganjyi.

Ibi byabereye mu gihugu cya Uganda, aho mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu habaye impanuka ikomeye cyane y’imodoka yo mu bwoko bwa Benz yagonze abantu n’izindi modoka.

Polisi ya Uganda yavuze ko yatangiye gukora iperereza ku mpanuka yabaye uyu munsi ku muhanda wa Kayunga uhuza umuhanda wa Acacia.

Bivugwa ko mu rukerera ahagana saa 01:26, imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz y’umukara ifite nimero UBL 189R, yari utwawe na Bwana Kimera Faziru, wagendaga ku muvuduko udasanzwe yaje gukora impanuka.

Iyi modoka yataye umuhanda maze igonga abana batatu bo ku muhanda bari baryamye aho.

Si ukugonga abo bana gusa, ahubwo iyo Mercedes-Benz yahise ikomeza inzira yayo maze igongana na Toyota Mark X y’umweru.

Kuri ubu izo modoka zombi zagize impanuka zajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kira mu gihe hagitegerejwe ko hakorwa iperereza.

Abashoferi bose bagize impanuka bahise bajyanwa mu bitaro kugira ngo bavurwe.

Muri iyi mpanuka kandi abantu babiri bahise bahasiga ubuzima.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu ijwi ryuzuye ikiniga umuhanzi Sean Brizz yatangaje ikigiye gukorwa nyuma y’uko Ab Godwin akatiwe imyaka ibiri (video)

Rutahizamu wa Rayon Sports birangiye ahigitse bagenzi be bari bahanganiye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi wa 4 muri Murera