in

Mu mateka ya sitade Huye yakubise yuzuye amabara y’indobanure gusa

Sitade ya Huye kuva yavuguruwe mu 2022 ubwo hashakwaga igisubizo k’igihe gito ku mikino mpuzamahanga amakipe ahagarariye u Rwanda yari agiye gukina, ndetse hashakwa n’aho ikipe y’igihugu Amavubi yakinira dore ko yiteguraga gushaka itike ya CHAN2023 iherutse kwegukanwa na Senegal.

Aha habereye imikino itandukanye haba AS Kigali yahakiriye imikino ya CAF Confederation Cup, ndetse na APR FC yahakiriye imikino ya CAF Champions League n’ubwo zose zavuyemo zitarenze umutaru.

Habereye kandi umukino wo kwishyura u Rwanda rwakiriyemo ikipe y’igihugu ya Ethiopia mu gushaoa itike ya CHAN, hanabera umukino u Rwanda rwakiriyemo Libya, n’uwo rwakiriyemo Mali mu batarengeje imyaka 23.

Nyuma sitade yongeye gusubizwa ikipe ya Mukura yongera kuhakirira imikino yayo ya shampiyona, ariko iyi mikino yose ntayabashije kuzuza iyi sitade ijyamo abantu basaga ibihumbi 7500.

Kuri uyu munsi ubwo APR FC yakiraga Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona, iyi sitade yakubise yuzura abafana ba Gitinyiro n’aba Gikundiro maze umurindi uba umurindi.

Uyu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona ya Primus National League watangiye saa 15:00

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere uburanga bwa Miss Phoebe udasiba kuvugisha menshi abasore ku mbuga nkoranyambaga (AMAFOTO)

IFOTO: Umuraperi Future yoherereje impano y’igitangaza umuhanzi Terms