in

NdabikunzeNdabikunze

Mu magambo meza cyane ,Riderman yifurije umufasha we isabukuru nziza.

Tariki 26 Ukwakira buri mwaka nibwo Agasaro Farid Nadia umufasha wa Riderman yabonye izuba ,mbese nibwo yizihiza isabukuru y’amavuko ye.Riderman akaba yafashe umwanya amwifuriza isabukuru nziza mu magambo meza yuje urukundo rwinshi.

Uyu muhanzi yanyarukiye kuri instagram ye maze ataka umufasha we mu magambo meza akoze nk’igisingizo amwifuriza ibyiza byose.

Riderman yagize ati:”K’umunsi nk’uyu nibwo isaro risurusutsa umutima wanjye ryageze ku isi. Isaro nambara nkaberwa bitagombye imyambaro n’indi mirimbo. Inshuti, umuvandimwe,umufasha, umujyanama, umubyeyi, akaba n’umuntu w’umutima utagira uko usa.
Ramba kandi Randa wowe umutima wanjye wambitse ikamba, komeza usangize isi urumuli rwawe.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo Ariel Wayz yakoranye na Juno Kizigenza mu ndirimbo biri ku rundi rwego (video)

Abagore babiri bafotowe babyina mu buryo bwasekeje abantu mu bukwe(Video)