in

Mu magambo akomeye umutoza Haringingo Francis yasubije Perezida Mvukiyehe Juvenal wavuze ko yataye Rayon Sports muri dumburi

Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports mu mukino w’ishiraniro warimo ishyaka ryinshi, wari umunsi wa 9 wa shampiyona ndetse ihita inafata umwanya wa mbere n’amanota 20.

Uyu mukino w’agapingane Kiyovu Sports yawutsinze 2-1 bya Nshimirimana Ismail na Mugenzi Bienvenue ni mu gihe icya Rayon cyatsinzwe na Onana kuri penaliti. Uyu wabaye umukino wa 7 Rayon Sports itazi intsinzi kuri Kiyovu ku ngoma ya Juvenal, Kiyovu yatsinzemo 6 banganya 1.

Uyu mukino wari wavugishije benshi aba-Rayon bakubitaga agatoki ku kandi bashaka gutsinda iyi kipe imaze iminsi yarabigaruriye aho yari imaze imikino 4 yikurikiranya ibatsinda.

Mvukiyehe Juvenal mbere y’uyu mukino yari yongeye gushimangira ko mu gihe akiyoboye Kiyovu Sports, Rayon Sports itazigera imutsinda ni mu gihe Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports we yari yavuze ko Kiyovu Sports iramutse ibatsinze muri uyu mwaka w’imikino azahita asezera mu mupira w’u Rwanda.

Kiyovu Sports ntabwo yari afite kapiteni Kimenyi Yves kubera imvune ni mu gihe Rayon Sports itari ifite Rafael Osalue, Rwatubyaye Abdul na Mbirizi Eric kubera imvune.

Rayon Sports yari yagiye gukina uyu mukino w’umunsi wa 9 iyoboye urutonde n’amanota 18 aho yari itaratsindwa umukino n’umwe yatangiye ishaka igitego ndetse ku munota wa 2 Musa Esenu agishyiramo ariko umusifuzi wo ku ruhande Karangwa Justin avuga habayeho kurarira.

Kiyovu Sports yari iya kabiri n’amanota 17 mu mikino 8, yaje gukosora amakosa ya Rayon Sports ku munota wa 6 ubwo Nshimirimana Ismail Pitchou yatsindiraga Kiyovu Sports igitego cya mbere ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ni mu nyuma y’umupira wari uhinduwe imbere y’izamu na Serumogo Ali abakinnyi ba Rayon Sports bakawukuraho bawihera Pitchou.

Rayon Sports yakomeje gushaka uko yishyura iki gitego maze ku munota wa 21 bacomekera umupira Esenu awuteye ukubita igiti cy’izamu maze Ndekwe ahita awushyira mu rushundura ariko na none umusifuzi wo ku ruhande avuga ko Esenu yari yaraririye, ibintu bitishimiwe n’abakinnyi ba Rayon Sports bavuze ko barenganye, hari nyuma kandi y’uko Nzeyurwanda Djihad akuramo umupira ukomeye wa Ndekwe Felix.

Ku munota wa 27 Nzeyurwanda Djihad yongeye kurokora ikipe ye ubwo yakuragamo umupira ukomeye w’umutwe wari utewe na Ngendahimana Eric ariko ahita awohereza muri koruneri.

Mugenzi Bienvenue yaje gutsindira Kiyovu Sports igitego cya kabiri ku munota 39, hari ku makosa ya Mitima Isaac washatse kumucenga ahita awumwaka.

Rayon Sports yakomeje gushaka uko yakwishyura igitego kimwe mbere y’uko bajya kuruhuka ariko bagorwa n’umunyezamu Nzeyurwanda Djihad wakuyemo imipira ikomeye irimo n’uwa Ganijuru Elie ku munota wa 45. Amakipe yagiye kuruhuka ari 2-0.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Mugisha François Master aha umwanya Willy Essombe Onana.

Ku munota wa 47, Iraguha Hadji yateye ishoti rikomeye ariko Djihad awohereza muri koruneri itagize icyo itanga.

Ku munota 59, Moussa Camara yinjiye mu kibuga asimbura Musa Esenu.

Moussa Camara yacomekewe umupira mwiza ku munota wa 65 yinjira mu rubuga rw’amahina ariko ateye mu izamu Nzeyurwanda Djihad awohereza muri koruneri.

Ku munota wa 70, Kiyovu Sports yakoze impinduka 2, Benedata Janvier na Bizimana Amisi bavuyemo hinjiramo Ssekisambu Erissa na Mbonyingabo Regis.

Rayon Sports kandi yahise ishyiramo Nishimwe Blaise na Arsene havamo Ndekwe Felix na Paul Were.

Ku munota wa 89 Rayon Sports yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Onana kuri penaliti, ni ku ikosa Hakizimana Felicien yakoreye Iraguha Hadji mu rubuga rw’amahina.

Rayon Sports yakomeje gushyira igitutu kuri Kiyovu Sports ishaka kwishyura igitego cya kabiri ariko umukino urangira ari 2-1.

Nyuma y’umukino, umutoza Haringingo Francis wa Rayon Sports yatangaje ko bagerageje ibishoboka byose ngo batsinde ariko Kiyovu Sports ikabarusha amahirwe.

Ati: “Twakinnye neza ndetse turusha Kiyovu Sports, ariko ntitwabashije gutsinda kuko Kiyovu Sports yaturishije amahirwe. Wabonye ko n’umuzamu wabo yabafashije cyane mu gice cya mbere.”

“Nagerageje gukora impinduka mu gice cya kabiri kubera ko nashakaga gusatira kuko nari namaze gutsindwa ibitego bibiri. Ngira ngo mwabonye ko twanabonye igitego mu gice cya kabiri kandi iyo ikipe yamaze kugutsinda ibitego bibiri biba bigoye.”

Abajijwe ku bijyanye n’amahitamo y’abakinnyi babanje mu kibuga, yatangaje ko nta yandi mahitamo yari afite.

Umutoza wa Rayon Sports yanavuze ko batsinzwe muri rusange nk’ikipe, ko ntawe yagira urwitwazo.

Ati: “Ntabwo ikibazo nagishyira ku bakinnyi basatira gusa kuko buri wese agira uruhare mu gutsinda. Twatsinzwe twese nk’ikipe muri rusange(…) Ntiwavuga ko tudatsinda kuko twari tumaze imikino itandatu dutsinda.”

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Kiyovu Sports ni iyambere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 20 mu mikino 9, mu gihe Rayon Sports iyigwa mu ntege n’amanota 18 mu mikino 7 kuko igifite ibirarane bibiri(As Kigali na Gorillas Fc).

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Munderere Xavier
Munderere Xavier
1 year ago

Hanyuma se amagambo akomeye Haringingo yabwiye Dumburi nayahe kontayo mbonye mubyo mwanditse,musubire mumutwe w’inkuru mwandike mudasobanya

Inkumi y’uburanga yoza imodoka ikomeje guca ibintu

Umusore muto yatunguranye avuga imiterere y’umukobwa yifuza kugira umugore