in

Mu mafoto dutemberane indege itagikoreshwa yahinduwemo inzu y’akataraboneka

Ni indege yo mu bwoko bwa Boeing 737 yahinduwemo inzu y’agatangaza nyuma yo gukoreshwa na sosiye ebyiri ariko nyuma ikaza guparikwa.

Ibice bimwe byayo byahinduwemo restaurant, ibindi bigirwa inzu ndangamurage, aho gufatira ikawa n’aho kwidagadurira.

Iyi ndege yahinduwemo inzu y’agatangaza, iherereye ku Kirwa cya Bali, ku mucanga w’ahitwa Nyang-Nyang muri Indonesia, kugeza ubu ikaba ishobora gufatwa nk’imwe mu ndege zahinduwemo ibintu bihebuje kurusha izindi.

Ifite ibyumba bibiri abantu bashobora kuryamamo, ikagira ubwogero bugezweho (Swimming Pool), ikaba yarashyizwe muri metero 150 uturutse ku nyanja.

Biteganyijwe ko abantu bazaba batangiye gukodesha aho hantu guhera muri Mata uyu mwaka, aho bishobora kujya bisaba abantu amadolari ya Amerika agera ku bihumbi birindwi. Miliyoni hafi 7frw.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

AMAFOTO: Myugariro w’urucaca Nsabimana Aimable yateye ivi ku nshuro ya kabiri

Ibyo Ndimbati akoreye umugore we kuri St Valantin ntago azabyibagirwa(Amafoto)